Muhanga: Minisitiri Ingabire yibukije abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta yibukije abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko itwara ubutaka burimo ifumbire bigatuma bateza neza ibyo bahinze ndetse bagahomba ubutaka bwabo.

Ibi yabigarutseho mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyanyare 2023 wabereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kibangu, ahacukuwe imirwanyasuri hakanaterwa ibiti. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko ibatwarira ubutaka burimo ifumbire, ubusigaye bukagunduka bityo bigateza ibibazo, bagahomba imyaka yabo bahinze, ntibeze neza ahubwo bakagwa mu gihombo.

Akomeza yibutsa ko bakwiye kuzajya babungabunga imirwanyasuri bakayiteraho ibyatsi byagaburirwa amatungo. Yibutsa Abafashamyumvire b’ubuhinzi ko bakwiye kujya basobanurira neza abaturage ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, bagatera ibiti bivangwa n’imyaka.

Umuturage Mukangenzi Christine, avuga ko umuganda wamufashije guca imirwanyasuri mu mirima ye akaba akize ikibazo cy’ubutaka bwajyanwaga n’isuri kubera  imivu y’amazi, bigatuma n’ibyo ahinze bitera neza kubera ko agafumbire kaba kagiye,  agahora mu gihombo cy’ibyo yahinze.

Ati” Bamfashije guca imirwanyasuri kandi ndabashimiye cyane kuko ntabwo nari kuzabyishoboza. Bandindiye isambu ikibazo cy’ubutaka bwajyanwaga n’isuri kubera amazi ndetse yanagiraga uruhare mu gutuma dusigarana ubutaka butera kubera ubutaka burimo ifumbire bwamaze gutwarwa bukajyanwa n’imigezi”.

Bizimana Silas, avuga ko ubutaka bukorerwaho ubuhinzi buri ahahanamye butaraciweho imirwanyasuri biteza ikibazo kuko ibyo uhinzeho amazi abitwara. Yemeza ko ahacukuwe imirwanyasuri hagaterwaho ibiti bifata ubutaka uba wizeye ko ibyo wahinze bitapfa kujyanwa n’ibiza uko bije. Asaba bagenzi be guca imirwanyasuri bakayiteraho ubwatsi kuko babugaburira amatungo cyangwa bakabugurisha ku bayafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu gahunda yo kurwanya isuri igomba gusiga Hegitari ibihumbi 28 birwanyijeho isuri ndetse ko bageze kuri 86%, ko mu gihe cya vuba bashobora kuzarenza umuhigo bari barihaye wo kurwanyaho isuri.

Akomeza yibutsa abaturage ko kurwanya isuri babikora no mu mirima yabo. Avuga ko imbogamizi ari amasambu afite ba nyirayo batayakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi, aho usanga ateza ibibazo abaturanyi bayo mu gihe bo baciye imirwanyasuri.

Mu Karere ka Muhanga, ibikorwa byo kurwanya isuri mu butaka bw’abaturage bimaze kugera kuri 86%, aho hagamijwe gufatanya n’abaturage gucukura imirwanyasuri mu masambu yabo. Muri iyi gahunda hamaze guterwa ibiti bisaga ibihumbi magana atatu mirongo itanu(350.000 Rfw) bivangwa n’imyaka, birimo n’iby’imbuto. Akarere n’abafatanyabikorwa bako, bafite umuhigo wo gutera ibiti bisaga ibihumbi 450.

Akimana Jenan de Dieu

Umwanditsi

Learn More →