• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Hatangijwe umushinga ubarirwa mu ma Miliyari uzafasha abahinzi-borozi guhindura ubuzima

Umwanditsi
March 1, 2023

Abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda barasabwa gutegura imishinga ijyanye n’ibyo bakora bagahabwa inguzanyo y’amafaranga bazishyura ku rwunguko rw’ 8%. Ibi byagarutsweho ubwo hasobanurwaga ibijyanye n’umushinga CDAT ugamije  guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira. Miliyari zisaga 300 nizo zigiye guhabwa imishinga y’abahinzi hagamijwe gukuraho inzitizi zituma batabona inguzanyo.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga CDAT, Uzabibara Erneste avuga ko uyu mushinga uzafasha abakora ubuhinzi n’Ubworozi, aho bazakora neza imishinga igahabwa amafaranga yo kuyikora. Hazanatunganywa kandi ibishanga bisanzwe bihingwa maze imishinga izashimwa izahabwe amafaranga angana na  50% by’umushinga wose.

Yagize Ati” Muri uyu mushinga, uzafasha abahinzi borozi bazagaragaza imishinga myiza ihindura ubuhinzi ndetse ihabwe amafaranga. Tuzabanza gukora ibishanga byatoranyijwe kandi izahabwa amafaranga, yishingirwe kuko uzakora umushinga agomba kuba agaragaza ko afite 50% by’agaciro kawo”.

Akomeza avuga ko ibyiciro bizibandwaho ari; abagore n’urubyiruko, amakoperative, Kompanyi ndetse n’abantu ku giti cyabo, aho bazajya bahabwa amafaranga bagakora ibikorwa byabo ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 17,673 bwuhirwa, mu turere 16, ndetse no gutunganya amaterasi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 11. Avuga kandi ko bazagera ku bahinzi borozi bangana n’ibihumbi 235,977 bashya bazaba banga na 11%.

Perezida wa Koperative IABM Makera, Ntamabyariro Jean D’Amour yabwiye abanyamakuru ko bashimishijwe n’ibyo uyu mushinga uzaniye abakora ubuhinzi n’ubworozi. Avuga ko kuba bagiye kubatunganyiriza igishanga cya Makera bizabongerera umusaruro bagakomeza kugemura ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga doreko iyi Koperative isanzwe igemura imiteja ku isoko rya Frankfurt mu Budage.

Ati” Turishimye cyane kuko bagiye kudukorera igishanga bikazatuma umusaruro twabonaga uziyongera. Twahingaga ariko amazi yatugoraga cyane, bityo rero tuzabona byinshi ariko kandi bizadufasha guhaza amasoko y’iwacu ndetse na Mpuzamahanga dusanzwe twoherezaho umusaruro w’Imiteja”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko uyu mushinga uzatuma abakoraga ubuhinzi n’ubworozi biyongera. Anavuga ko umusaruro uzarushaho kwiyongera hagahazwa amasoko y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze kandi kubera imiterere y’uyu mushinga abazakorana nawo nta bwoba bw’igihombo kuko uzaba waranononsowe kurushaho.

Uyu mushinga, uzatangirana n’ubuso bungana na hegitari ibihumbi 17,863 mu Rwanda hose. Uteganya kugera ku bahinzi n’aborozi bashya ibihumbi 235,977 bangana na 11% by’abaturage bakora Ubuhinzi n’ubworozi.

Ni umushinga ufite amafaranga asaga Miliyari 300 yu Rwanda, azakurwamo azatangwa nk’inguzanyo yishyurwa mu myaka 3 ku rwunguko rwa 8% kandi umuhinzi akaba yasonerwa.

Urubyiruko n’Abagore bazaba bemerewe kwaka asaga ibihumbi 70$ (70.000.000 frw) mu gihe abakozi babo batarenze 3, mu gihe barenzeho bagahabwa ibihimbi 100$(100.000.000) amakoperative akaba azahabwa ibihumbi 100$ asaga Miliyoni  100.000.000 frw y’u Rwanda.

Uyu mushinga, ugaragaza ko hari Miliyoni 600 zizatangwa na banki y’iterambere mu Rwanda (BRD) ku nguzanyo y’u 8% kandi hakaba hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa, Banki ikaguha amafaranga ku rwunguko rwa 24% bakakwishyuza urwunguko 16% ugatangirwa 8%.

Mu karere ka Muhanga, uyu mushinga uzakorana n’abahinzi bo mu gishanga cya Makera ku buso bwa hegitari 100 zihingwaho, hanacibwe amaterasi ku buso bwa hegitari 150 naho mu gishanga cya Bakokwe hazakorwa hegitari 150, amaterasi azacibwa ku buso bwa hegitari 390 hagamijwe kurinda isuri yakwangiza igishanga. Byose bizakorwa mu myaka itanu y’umushinga, aho asaga Miliyari 6 azakoreshwa muri aka karere.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga