Nyarugenge: Umuzunguzayi yacakiye ubugabo bw’umunyerondo arabukanda

Umuzunguzayi w’umugore wacururizaga hafi y’isoko ryo mu karere ka Nyarugenge, ubwo yamburwaga ibyo yacuruzaga, yadukiriye umunyerondo acakira ubugabo bwe arabukanda. Mu kwirwanaho yitabara, umunyerondo yagwanye hasi n’uyu muzunguzayi wakomeretse bikomeye ugutwi. Gukomereka kwako byibazwaho?.

Byukusenge Anitha yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ati“ Uriya mugore niwe wizize kuko bamwambuye ibintu yacuruzaga aho kugira ngo agende ahubwo ahita afata uriya mugabo ubugabo bwe arabukanda nibwo bagundagurana yitabara bagwa hasi arakomereka.”

Umunyerondo witwa Tuyisenge Janvier, yabwiye igihe ko uyu muzunguzayi yamuhohoteye ndetse nta n’uruhare yagize kugira ngo akomereke. Ati“ Njye nari ndi mu kazi mwambuye ibintu yari arimo gucuruza yahise aza arankurura amfata ’ubugabo’ arabukanda noneho cyagihe ndimo kwitabara nibwo twaguye arakomereka ariko sinigeze mukubita.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw’umunyerondo wamubuzaga gucuruza ndetse yakomeretse ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.

Ati“ Ntacyo umunyerondo yamutwaye kuko camera z’umutekano zatweretse ko yamufashe ubugabo akamukanda undi kuko yari arimo kubabara agerageje kwitabara bagwa hasi arakomereka ariko nta ruhare umunyerondo yabigizemo”.

Yakomeje avuga ko uyu muzunguzayi akimara gukomereka imodoka y’umutekano mu Murenge wa Nyarugenge yahise imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUK kugira ngo avurwe.

Mu Murenge wa Nyarugenge cyane cyane rwagati mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hakunze kugaragara abazunguzayi bakunda guhangana inzego z’umutekano zirimo DASSO n’abanyerondo iyo bari mu mikwabo yo kubabuza gukora ubwo bucuruzi bw’akajagari kuko butemewe.

Mu babajijwe bose, yemwe n’umunyerondo uvuga ko ntacyo yatwaye umuzunguzayi, ntawe usobanura uburyo kugwana hasi kwa bombi byaviriyemo uku gutwi gucika gutya. 

Muri uku guhangana n’abazunguzayi babuzwa ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, hagiye havugwa kenshi ko haba ubwo izi nzego nazo haba ubwo zikoresha ingufu z’umurengera. Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze imyaka itari mike, umuti wo gucika kwacyo biragoye kuzavugutwa ukanyobwa, kugera aho nta muzunguzayi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →