Urukiko rwa ONU rwahagaritse urubanza rw’Umunyarwanda Kabuga Félicien

Abacamanza mu rukiko rwa ONU ruri La Haye mu gihugu cy’u Buholandi babaye bahagaritse urubanza rw’Umunyarwanda Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abacamanza muri uru rukiko, bafashe icyo cyemezo kugira ngo Bwana Kabuga w’imyaka 88 asuzumwe, harebwe uko ubuzima bwe bwifashe, hamenyekane niba yakomeza kuburanywa.

Kuva urubanza rwe rwatangira, Kabuga Félicien ashinjwa kuba yarakoresheje Radio ye RTLM mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Yashinjwe kandi kuba yarahaye imipanga imitwe y’abicanyi, ibyo Bwana Kabuga ahakana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abunganizi ba Kabuga Félicien basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa, bavuga ko afite uburwayi buzwi nka ‘dementia‘ mu rurimi rw’Icyongereza (uburwayi mu biburanga harimo kwibagirwa cyane).

Félicien Kabuga nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yafatiwe mu mujyi w’i Paris ho mu gihugu cy’Ubufaransa, aho hari hashize imyaka irenga makumyabiri ashakishwa n’ubutabera.

Mu kwezi kwa cyenda( Nzeri) 2022 nibwo urubanza rw’uyu Munyarwanda Kabuga Felicien w’imyaka 88 rwatangiye kuburanishirizwa i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Kabuga Felicien, yatawe muri yombi muri Werurwe 2020 i Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi yihishahisha.

Akimara gufatwa, itangazo ry’urwego rwa ONU-(International Residual Mechanism for Criminal Tribunals- (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ryavuze ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Félicien Kabuga, ashinjwa kandi gutera inkunga y’imari(amafaranga) no guha intwaro imitwe y’abahutu b’abahezanguni bishe muri Jenoside abatutsi basaga Miliyoni, aho kandi hari n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe.

Nyuma yo gufatwa, mu 2020 Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita ‘ibinyoma’. Abanyamategeko be mbere basabye ko kuburanisha uyu mugabo w’imyaka 87 bihagarikwa kubera impamvu z’amagara ye, ariko urukiko rubitera utwatsi.

Kabuga Félicien, yabashije kwihisha ubutabera imyaka 26 kugeza afatiwe i Paris muri Gicurasi (5) 2020, aho yabaga ku mwirondoro muhimbano.

Mu 1997 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwashyizeho inyandiko zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Kabuga Felicien, niwe Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse mbere y’uko afatwa, Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa.

Uyu, ni umwe mu baherwe bo mu bwoko bw’Abahutu wabarirwaga umutungo wa za Miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavukiye mu cyari Komine Mukarange, ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, aho ubu ari mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru

Hari amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma kandi yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana. Uyu kandi ni umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahutu b’abahezanguni byagize uruhare mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, FPR imaze gufata ubutegetsi, Kabuga Felicien yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi muri Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi. Amakuru, avuga ko Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya mu Busuwisi n’ahandi nk’uwari ufite ubushobozi kandi agenda arwana no kwihishahisha ahindagura imyirondoro.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →