• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi-Runda: Inka 2 z’Imbyeyi zikubiswe n’inkuba

Umwanditsi
March 13, 2023

Ahagana ku i saa Moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka ruyenzi, Umurenge wa Runda, Inkuba ikubise Inka ebyiri z’imbyeyi harimo iyakamwaga n’indi yaburaga iminsi mike ngo ibyare. Izo Nka zombi ni iz’Umuturage Gakwerere Jean Marie Vianney. Ni gake cyane muri aka karere humvikana Inkuba yishe Inka.

Aganira na intyoza.com, Gakwerere Jean Marie Vianney avuga ko ibibaye bije bitunguranye mu mvura iguye kuri uyu mugoroba. Avuga iguye yari avuye mu kiraro kuzireba niba zariye kandi zanyoye amazi, mbese kureba ko zimeze neza.

Akomeza avuga ko ubwo imvura yasaga n’aho igenjeje amaguru make, umushumba yagiye gukama imwe muri izi, asanga zose uko ari ebyiri zigaramye hasi mu kiraro cyazo zapfuye. Imwe yonsaga, indi yari yitezwe ko izabyara bitarenze tariki 15 Mata uyu mwaka wa 2023.

Gakwerere, avuga ko izi nka zombi zari mu bwishingizi ariko ko ikibazo ari uko ubwishingizi bwazihawe butangana n’agaciro kazo kuko umwishingizi yatanze igiciro gito agereranije n’agaciro yaziguze, aho abishingizi bavuze ko igiciro batanze aricyo bo batarenza, nawe apfa kubyemera nk’umworozi kandi wahaga Inka ze agaciro nubwo ku mwishingizi we ibyemezo bye ntacyo yari buhindure ho. Imwe muri izi Nka ni Imfirizone.

Mwumvaneza Ferdinand, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubworozi( Veterineri) yabwiye intyoza.com ko icyo bafasha uyu muturage nta kindi kitari gusa gukora Raporo y’uko Inka zapfuye n’icyo zazire, hanyuma yaba yari afite ubwishingizi akaba yakwishyurwa. Avuga kandi ko Inka zipfuye gutya zitemerewe kuribwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga