Tanzania: Abantu 5 mu Ntara ya Kagera bapfuye bazize indwara itaramenyekana

Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania bazize indwara itaramenyekana iyo ariyo. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry’abaganga kugerageza kumenya iyo ndwara.

Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe yishe abantu batanu mu karere k’umujyi wa Bukoba, mu Ntara ya Kagera. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru (imyuna), nk’uko umukozi ushinzwe uburezi muri Leta Tumaini Nagu yabitangaje kuwa kane.

Tumaini yagize ati:“ Leta yashinze itsinda ry’abanyamwuga bagize ‘Rapid Response Team’ barimo gukora iperereza kuri iyi ndwara itazwi.” Madamu Tumaini, akomeza saba abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

Muri Nyakanga(7) ishize, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n’iyo ndwara.

Nyuma, iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →