• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Koperative abateraninkunga batashye iteme biyubakiye basaba amashanyarazi

Umwanditsi
March 21, 2023

Koperative Abateraninkunga ba Sholi batunganya Kawa, barishimira ko biyujurije iteme ryatumaga batabasha kugeza umusaruro bejeje ku kicaro cya Koperative. Bari banafite impungenge z’uko na nyuma yo kuwutunganya utari kuzabona aho unyuzwa ujyanwa ku Isoko. Nyuma yo kwiyubakira iteme, bavuga ko bafite imbogamizi zo kutagira umuriro, aho bahendwa no kugura ibikomoka kuri Peterori.

Abanyamuryango b’iyi Koperative bakavugako iyangirika iki kiraro cyaboroherezaga mu bikorwa byabo ryaturutse ku biza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi cyane. Gahutu Vincent, umuhinzi wa Kawa akaba n’umunyamuryango w’iyi Koperative avuga ko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa Koperative basanze bagomba gutanga amaboko bakubaka iteme kugirango umusaruro wabo uzabone aho unyuzwa.

Ikiraro cyubatswe n’abaturage b’abahinzi ba Kawa.

Umuhinzi akaba n’umunyamuryango Mukamuruta Epaphrodite, yagize ati” Kuva ibiza byaturutse ku mvura byakwangiza uyu muhanda twawukoreshaga twigengesereye kuko no kuhanyura byonyine ntacyo wikoreye biragoye ndetse n’Amapikipiki atwara abantu ntashobora kuhanyura neza. Twari twaratakaje ikizere tugatekereza ko bizanatugora kugeza umusaruro wacu kuri Koperative ariko ingamba zabonetse nuko twikoreye iteme kandi rizadufasha tukagabanya igihombo twari kuzagira”.

Niyitegeka Pascal, avuga ko nubwo hakozwe iri teme hanakwiye gukorwa n’andi atandukanye yo mu duce dutandukanye yagiye yangirika. Asaba kandi ko bahabwa umuriro kuko mu maraporo bahabwa bigaragara ko amavuta akoresha imashini zitonora Kawa n’iziyikaranga bitwara hafi Miliyoni 6 ku mwaka bigatuma bunguka amafaranga macye.

Byari ibyishimo ku baturage kongera kubona iki kiraro cyabahuzaga cyongera gutuma umuhanda uba nyabagendwa.

Yagize ati” Hari n’andi mateme ari hirya no hino akwiye gukorwa kuko nayo yarapfuye, ashobora gutuma abahinzi batabasha kugeza umusaruro ku isoko. Nubwo tuvuga amateme hari n’ikindi kibazo kibangamiye Koperative kijyanye n’umuriro w’amashanyarazi kuko ibyo dukora byose bidusaba kugura amavuta akoresha imashini zitandukanye dufite, zaba izitonora cyangwa izikaranga kuko buri mwaka nibura hagenda asaga Miliyoni 6 buri kanya”.

Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi ikorera mu murenge wa Cyeza, Nshimiye Aimable avuga ko bagize igitekerezo cyo kwikorera iteme basaba n’umuganda abandi baturage kuko ryari ribangamiye imigenderanire y’abaturage.

Yongeyeho kandi ko bagifite ibindi bibazo bitandukanye birimo kutagira umuriro w’amashanyarazi bigatuma bakoresha imashini zinywa amavuta bikabatwara amafaranga menshi asaga Miliyoni 6 harimo n’ayo kuzisana kuko zipfa cyane. Yemeza ko mu gihe baba bahawe umuriro w’amashanyarazi byagabanya amafaranga batangaga, aho nibura batanga hagati ya Miliyoni 1- 2 andi agasigara akora ibindi cyangwa bikaba inyungu z’abanyamuryango.

Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Muhanga, Kampire Flora yashimiye abanyamuryango b’iyi Koperative bagize uruhare mu kubaka iteme kuko ryari kuzatuma batabasha kugeza umusaruro ku isoko.

Aho abibumbiye muri Koperative batunganyiriza Kawa.

Agira kandi ati“ Nkuko mubizi mu cyerekezo cya Repuburika y’U Rwanda, kigaragaza ko muri 2024 abaturage 100% bazaba bafite amashanyarazi, bityo rero hari umushinga ugiye gutanga amashyanyarazi ku baturage ku nkunga ya Banki y’Isi kandi mu kwezi kwa 7 abatuye hano n’uruganda rwa Kawa narwo ruzaba rukoresha umuriro”.

Mu karere ka Muhanga hari amateme menshi yangijwe n’ibiza byatewe n’imvura atarasanwa, aho agomba kugendaho asaga Miliyari hafi 2 ndetse mu ngengo y’imari ivuguruye, ubuyobozi bwagaragaje ko hari amateme menshi azakorwa hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

Kutagira umuriro w’amashanyarazi, bituba bahendwa n’ibikomoka kuri Peterori mu gutunganya umusaruro wa Kawa.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga