• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga-Kiyumba: Nyuma y’Umuganda, Impeshakurama zagabiye urugo mbonezamikurire

Umwanditsi
March 27, 2023

Mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2023 mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, Intore z’Itorero ry’Impeshakurama mu karere ka Muhanga, bahamirije abaturage n’abayobozi ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana, ari nako bakangurira abaturage kwipimisha indwara zandura n’izitandura.

Muri iki gikorwa cy’Umuganda, izi Ntore zagabiye Inka irero ryo mu kagari ka Remera kugira ngo izajye ikamirwa abana. Hanatanzwe kandi Amagi ku marerero atandukanye hagamijwe gufasha imiryango itabasha kuyabonera abana babo.

Hatanzwe amagi agomba guhabwa abana.

Nyiransabimana Marthe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Kanyanza B ari nacyo kireberera uru rugo mbonezamikurire, yashimiye aba bakora mu buvuzi( Impeshakurama) babageneye inka izakamirwa abana baziga muri uru rugo mbonezamikurire. Yagaragaje ko mu busanzwe amata bayabonaga rimwe na rimwe.

Yagize Ati’’ Turashimira aba bibumbiye mu mutwe w’abakoze itorero ry’Impeshakurama baduhaye inka kuko nimara kubyara izajya ihora ikamirwa aba bana baziga hano kuko akenshi bajyaga bayabona gacye, rimwe na rimwe tukayavanga n’igikoma yavura bakakinywera aho. Kuva tubonye inka bizatuma azajya aboneka buri gihe bayanywe kandi bizafasha kubaho neza bagire imirire myiza. Tuzagira uruhare mu kurandura imirire mibi”.

Iradukunda Marie Jeanne, avuga ko umwana we yaguye mu mirire mibi aragwingira, ko kandi byatewe n’ubumenyi bucye yari afite. Ahamya ko ubu yamaze kwigishwa kandi ibyo yigishijwe byatangiye gutuma umwana ava mu mirire mibi. Ati” Ibyo kugaburira abana bacu turabifite ariko ubumenyi bucye nibwo butuma bagwa mu mirire mibi n’Igwingira ariko kuva batwigisha byarahindutse”.

Mukamanzi Dorothea avuga ko benshi mu babyeyi baba badafite ubumenyi bwuzuye bwo gutegura neza ifunguro ryuzuje ibisabwa kandi ritunganyije neza. Yemeza ko imirire mibi ikwiye kurwanywa biturutse mu muryango.

Umuyobozi w’Umutwe w’Itorero Impeshakurama mu karere ka Muhanga, Ezella Dusengimana yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu itorero ryabo bihaye ingamba zo kwegera abaturage bakabigisha uburyo ubuzima buzima bukwiye kuba buteye ndetse no kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo ahanini biterwa n’imirire mibi n’ibindi byavuka.

Biyemeje kandi kubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira uruhare mu kurandura burundu imirire mibi n’igwingira no kugana serivisi z’ubujyana zitangirwa ku bigo Nderabuzima n’ibitaro.

Akomeza ashimangira ko bazakomeza gukangurira abaturage kuza kwipimisha indwara zandura harimo umwijima wo mu bwoko bwa B na C ariko kandi no kwibuka ko hari n’izindi ndwara zitandura zikwiye kwirindwa hakiri kare kugirango bakore bisanzuye bateze imbere imiryango.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko kuba umwana yagwa mu mirire mibi n’Igwingira akenshi biterwa n’uburangare bw’ababyeyi, aho usanga bihugiyeho ntibabashe gutegurira neza abana babo indyo yuzuye nyamara usanga ibyo bakwiye kubagaburira babifite aho batuye.

Yongeraho ko mu karere hose hari abana 54 barimo kwitabwaho hagamijwe kubavana mu mirire mibi n’Igwingira, ko kandi ibi bitakorwa n’umubyeyi gusa, ko ahubwo n’abafatanyabikorwa bagomba gufasha mu guhugura ababyeyi, bakibutswa ko ifunguro ryuzuye riba ririmo ibikungahaye kuri Poroteyini, Vitamini, Ibyubaka umubiri.

Impeshakurama ziherutse gutanga amafaranga asaga Miliyoni 5,6, harimo inka yahawe irerero rya Gifumba n’iyi yahawe irerero ryo ku kagali ka Remera muri Kiyumba. Hanatanzwe Miliyoni 3 zatangiwe abaturage basaga ibihumbi 2500 batari barasoje gutanga ubwisungane mu kwivuza, hatanzwe inkoko 54 ku miryango ifite abana 54 bafite imirire mibi n’Igwingira, hatangwa amagi 1,620 aho buri mwana yagenewe amagi 30 mu gihe cy’ukwezi. Bivuze ko buri munsi umwana agomba guhabwa igi rimwe.

Mu bihe bitandukanye bamwe mu babyeyi bagenda bavuga ko ubumenyi bucye no kwirengagiza inshingano kuri bamwe bituma abana bagwa mu mirire mibi. Mu cyerekezo cya Leta cy’Imyaka 7 kizageza 2024 U Rwanda rwihaye intego ko Imirire mibi n’igwingira bizaba biri ku kigero cya 19%, bivuye ku bana bafite imirire mibi n’Igwingira iri ku mpuzandengo ya 33% ku rwego rw’Igihugu.

Bavuye mu muganda.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga