• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Ukekwaho kwica Mujawayezu Madeleine yarashwe arapfa

Umwanditsi
April 15, 2023

Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu murenge wa Rukoma mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Mata 2023 i saa kumi zirenga ho iminota mike. Yari kumwe n’inzego z’umutekano agiye kwerekana bimwe mu bikoresho yakuye kwa Nyakwigendera Mujawayezu Madeleine nyuma yo kwicwa.

Amakuru yo kuba uyu Kubwimana Daniel yarashwe agapfa, yemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Celestin. Avuga ko uyu warashwe yashatse kwiruka, Polisi yamuhagarika akanga, irasa hejuru nabwo yanga guhagarara, hakurikiraho kumurasa arapfa.

Gitifu Nsengiyumva agira ati” Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize. Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.

Nyuma y’iraswa rya Kubwimana Daniel, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma n’abaturage bageze aho ibyo byabereye, bakorana inama n’abari bahari hagamijwe kwibukiranya inshingano za buri wese mu kugira uruhare ku gutanga amakuru hagamijwe gukumira icyaha.

Uyu warashwe, ni umwe mu bakekwaga kandi bivugwa ko yemeraga uruhare rwe, akaba ari umuntu utari usanganywe imyitwarire myiza kuko yari aherutse gufungurwa nabwo ku byaha yari yafungiwe. Ikindi ni uko bikekwa ko n’igihe Mujawayezu Madeleine yiciwe hari mu masaha y’igitondo( urukerera) ku buryo abantu bagendaga.

Mujawayezu Madeleine wishwe yari umukozi w’Akarere ka Kamonyi. 

Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z’umutekano zahageze zikaba zigikora iperereza ku byo uwarashwe yari akurikiranyweho byo kugira uruhare mu iyicwa rya Mujawayezu Madeleine.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga