Kamonyi-Runda/#Kwibuka29: Barasaba ko kuri Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye mu Murenge wa Runda ya Kamonyi bongeye gusaba abo bireba ko bashyira imbaraga mu gushyira kuri Nyabarongo ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside. Bavuga ko aha hiciwe urw’agashinyaguro Abatutsi benshi barimo; Abana, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bakajugunywa muri uru ruzi. Basaba ko hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka nk’urwibutso rw’ayo mateka ashaririye banyuzemo.

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Runda mu cyahoze ari Komine Runda, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2023 bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko hashize igihe basaba ko kuri Nyabarongo nk’ahantu baza kunamira no guha icyubahiro ababo bishwe urw’agashinyaguro hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Aha ni kukiraro cya Nyabarongo.

Yaba Abarokotse Jenoside, yaba n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda bahuriza ku gusaba ko iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside gikwiye kuba kiri aha kuri Nyabarongo kuko kuza kuhibukira, bagashyira indabyo mu ruzi gusa bidahagije.

Ncogoza Innocent, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda avuga kuri iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside bamaze igihe basaba, yagize ati“ Aho twibukira mu by’ukuri urwibutso rwacu ni Nyabarongo, ariko ntidukwiye kujya twibukira mu mazi, birakwiye ko dushyiraho ikimenyetso tugashyiraho n’amazina y’abacu baroshye muri Nyabarongo”.

Ncogoza Innocent/Ibuka Runda, avuga inzira y’umusaraba Abatutsi banyujijwemo bajyanwa Nyabarongo. Hari abajugunywagamo bakiri bazima ariko bashegeshwe n’abicanyi.

Akomeza ati“ Impamvu iki kimenyetso twari twaragisabye ndetse n’akarere kari karatwemereye kuduha inkunga yo kuzubaka iyo Monument ( ikimenyetso), ariko ngo habayeho ikibazo cyo kuvuga ngo CNLG( ikibifite mu nshingano) yari yaravuze ko izatanga igishushanyo kimwe abantu bose bazakoresha. Ubwo rero twasabaga ubufasha ngo bazatubarize niba MINUBUMWE( ubu niyo ibifite mu nshingano) niba yararangije gushyiraho icyo gishushanyo abe aricyo tuzakoresha”.

Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo, avuga kuri iki kimenyetso cyangwa se urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rusabwa gushyirwa kuri Nyabarongo yagize ati“ Nibyo koko, nta nubwo ari abo muri uyu Murenge wa Runda gusa, ahubwo kubera ubukana Jenoside yakoranywe, kubera Abatutsi benshi bagiye bajugunywa hirya no hino mu nzuzi n’imigezi, hagiye hifuzwa cyane ko ahantu hose twibukira dufite umurenge ukora kuri Nyabarongo hubakwa ikimenyetso cy’amateka agaragaza Jenoside yakorewe aho hantu”.

Kayitesi Alice/Guverineri.

Akomeza avuga ko Nyabarongo ikora ku mirenge myinshi mu Gihugu, ko kandi ahenshi hagiye hicirwa Abatutsi ndetse bakajugunywamo. Ahamya ko mu kugisha inama Minisiteri ya MINUBUMWE bemeranijwe ko hakwiye kubanza gushakwa ikimenyetso kimwe cyemeranijweho kibaka aricyo cyakoreshwa ku buryo udasanga buri hantu hibukirwa hafite ikimenyetso cyaho ngo usange ahandi icyaho.

Agira kandi ati” Twabasabaga ngo babe bihanganye kuko ntabwo ari uko kibagiranye cyangwa kitazwi, igisubizo kizaboneka”. Akomeza avuga ko kuba Jenoside yarabaye byatewe n’ubuyobozi bubi igihugu cyagize, akizeza ko uyu munsi Ubuyobozi buhari bufite icyerekezo cyiza kandi bushikamye, buri maso kuko nta Jenoside izongera ukundi.

Kuri Nyabarongo, aho bunamiye ndetse bagashyira indabyo muri uru ruzi rwajugunywemo Abatutsi bishwe muri Runda, baba abari bahatuye n’abavaga ahandi bahahungiye.

Guverineri Kayitesi, yihanganisha ababuze ababo, yibutsa ko kwibuka bikwiye kuba ibya buri wese hirindwa imvugo n’ibikorwa bibi bihembera urwango, cyane ko hari aho byagiye bigaragara mu ntara ayoboye, harimo no muri aka karere ka Kamonyi.

Mu ijambo rya Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda ubwo yahaga ikaze abaje kwibuka, yagize ati“ Nyakubahwa mushyitsi mukuru, kuri Nyabarongo aho tuvuye gushyira indabo, ndagira ngo mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda mbasabe muzadukorere ubuvugizi, Minisiteri ibifite mu nshingano-Minubumwe, kugira ngo hazaboneke ikirango cy’amateka kugira ngo hazajye hashyirwa indabo ariko n’icyo kirango gishyirweho amwe mu mazina y’abajugunywe muri Nyabarongo“.

Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide/Runda.

Akomeza avuga ko kuri Nyabarongo hiciwe Abatutsi benshi, bakajugunywa muri uru ruzi, ko rero kuhashyira ikimenyetso cy’amateka( Monument) ari ikintu gikenewe kugira ngo igihe cyo Kwibuka ndetse n’ikindi gihe habe hari ikigaragaza ayo mateka mabi.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Runda, cyabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, aho rwahereye ku biro by’Umurenge berekeza ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Kamonyi na Kigali, aho bunamiye ndetse hagaha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, bahashyira indabyo, nyuma bakomeza urugendo basubira ahari hateganijwe kubera ibiganiro n’ibindi bikorwa byo kwibuka byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi aho benshi bazi nko muri MAGERWA.

Bava kuri Nyabarongo berekeza ahagomba kubera ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka.

Ahabereye ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka hacaniwe urumuri rw’icyizere.
Guverineri Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru ari kumwe na Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi bacana urumuri rw’icyizere.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →