Muhanga: Abakwe ba Nyabikenke barimo Mugesera, Bagosora na Nzabonima wahavukaga batumye Jenoside ikoranwa ubukana

Senateri Mukakarangwa Clotilde, yavuze ko kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarakoranwe ubukana buri hejuru muri iki gice cya Ndiza byaturutse ku banyapolitiki babi bakomokaga muri iyi Komini ya Nyabikenke, hakiyongeraho abari interahamwe zikomeye zari zarashatse abagore bakomoka muri iki gice.

Senateri Mukakarangwa, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi biciwe kuri Komini Nyabikenke ahari Su-Perefegitura Gitarama, ubu ni mu murenge wa Kiyumba ho mu karere ka Muhanga.

Yagize ati” Nkuko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya, hari abari bakomeye muri Leta yiyise iy’Abatabazi ndetse na mbere yaho bari baracengeje urwango mu bari batuye muri iki gice cya Ndiza, ari nabo bagize uruhare mu gukora Jenoside kandi ikoranwa ubukana. Uwo bita Callixte Nzabonimana yakomokaga hano ndetse iki gice cyari gifite abantu bakomeye muri Leta bashatse abagore bakomoka hano i Nyabikenke ku buryo gukangurira abahutu kwica abatutsi byoroshye cyane”.

Kabega Jean Marie Vianney watanze ubuhamya, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe cyera kandi itegurwa n’abari abayobozi kuko banagize uruhare mu gushinga ikiswe”Bataillon Ndiza“, harimo uwabaye Minisitiri w’urubyiruko, Nzabonimana Callixte wahavukaga, hakaba n’abari abakwe bari barashatse abagore bakomoka muri iyi Komini ya Nyabikenke bavugaga rikijyana mu gihugu, hakaba kandi Musabire Leon, Rukundo Emmanuel n’abandi batandukanye.

Yagize ati” Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe cyera kuko aha twebwe dukomoka twatangiye kwicwa cyera kuko niba barakubise uwari Perezida urushyi rukumvikanira hano si uko hari hatuye abatutsi kurusha ahandi. Hari ibimenyetso byerekanaga ko tugomba gupfa kuko icyiswe Bataillon Ndiza cyatewe inkunga kandi gishyirwaho na Minisitiri Callixte Nzabonimana wari ukuriye ubwicanyi mu gice cy’amajyepfo muri Perefegitura Gitarama na Butare, ari nawe wakanguriraga abahutu kwanga no kurimbura abatutsi”.

Akomeza avuga ko iki hice cyahoze ari Komini Nyabikenke cyagize abakwe babi bagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’abatutsi bitewe n’imyanya barimo. Muri abo, abavugwa cyane ni; Leon Mugesera wavuze imbwirwaruhame ko abatutsi ari inzoka kandi badakwiye kubana n’abahutu, ko bazacishwa muri Nyabarongo bagasubira iwabo mu Misiri. Hiyongeraho kandi Bagosora wari uyoboye abasirikare nawe washatse umugore ukomoka muri ibi bice, bityo gucengeza amatwara mabi ntibyari kugorana kubera ko bari nk’abana b’abatoni mu miryango bashatsemo, bakaba n’abakomeye mu gihugu. Muri aba, hiyongeraho abari abacuruzi bakomeye muri iki gice n’abihaye Imana banakurikiranye abatutsi i Kabgayi bakicirwayo barahunze bava muri ibi bice.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga, Ingabire Benoit yavuze ko itotezwa ry’abatutsi ryatangiye cyera. Avuga kandi ko kuba haravukaga abayobozi bakuru, hakiyongeraho abari barahashatse nabo bakomeye biri mu byatumaga ibyo bavuze byumvwa cyane, bikakiranwa umutima wose ndetse bigashyirwa mu bikorwa, bakica abatutsi baturanye ntibabibazwe kugera ubwo Jenoside ikorwa mbere y’ahandi mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama.

Mu mazina yagiye agarukwaho y’abari bayoboye ibikorwa by’ubunyamamaswa byo kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo; uwari Burugumesitiri wa Komini Nyabikenke Kavaruganda Anatole, umupolisi witwa Munyabarenzi Gerald, uwari Burigadiye wa Komini Lawurenti, uwatangaga Gerenade Kamali Isaac, Theoneste Abizeye, Musabire Léo wari umunyamakuru na Karera wari umwalimu.

Urwibutso rwa Kiyumba, ni rumwe mu nzibutso zitazahuzwa n’izindi kubera amateka ashaririye yanyujijwemo abatutsi bari bahatuye kuva kuri Repuburika ya Mbere kugeza kuri Repuburika ya 2 yayobowe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Habyarimana Juvenal kuva mu 1973 ubwo hatangiye irondakoko ndetse n’irondakarere mu gihugu.

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 734 y’abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye by’itotezwa n’igerageza ry’ubwicanyi ryaje kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umwihariko w’aha ni uko tariki ya 15/04/1994 yabaye itariki itazibagirana ku iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye kuri Su-Perefegitura ya Gitarama na  Komini Nyabikenke mu gitero simusiga cy’interahamwe nyuma yo kumara igihe birwanaho bahanganye n’interahamwe zabateraga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →