• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Muhanga: Imiryango 734 y’abarokotse Jenoside ikeneye gusanirwa inzu, 86 nta ho gukinga umusaya

Umwanditsi
April 18, 2023

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu karere ka Muhanga, baravuga ko abarokotse bagifite ibibazo bituma batabasha gutera imbere. Muri ibyo bibazo harimo; imanza zitararangizwa, hakaba habarurwa imiryango myinshi ikeneye gusanirwa amazu n’indi igomba kubakirwa.

Ingabire Benoit, Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abarokotse Jenoside hari byinshi bafashwamo n’Ubuyobozi bw’Igihugu ariko ko hari imiryango myinshi ikeneye gusanirwa inzu, hakaba n’indi itagira aho ikinga umusaya ikeneye kubakirwa.

Yagize ati” Hari byinshi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafashwamo n’ubuyobozi bw’Igihugu, ariko nk’ubu mu karere kacu dufite imiryango 734 bafite amazu yubatswe kera bisa nko kwitabara. Amaze gusa n’ayangirika ku buryo yashyira mu kaga abayabamo. Dufite n’indi miryango 86 y’abatagira amacumbi kandi nabo bakeneye kubakirwa, ariko hari amwe mu mazu azasaba kubanza gushaka ingengo y’imari”.

Yongeyeho ko hari ubundi buryo bwakoreshwa kugirango amacumbi yitabweho harimo; Gukoresha imiganda igakora ibyoroheje hagamijwe gufasha abayafite kuyafata neza ndetse no kubakira abatayafite burundu.

Mukarukundo Isabelle, avuga ko amazu bubakiwe mu mwaka w’1994 yubatswe mu bihe bikomeye kandi yubakwa mu buryo bwo kwitabara bityo akaba yaramaze kwangirika bikomeye. Ati” Aya mazu yacu rwose yubatswe hitabarwa kubera ko ayacu twabagamo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bayasenye bagatwara ibikoresho byayo. Ayo batwubakiye bigaragara ko yangiritse cyane ndetse ashobora kutugwaho mu gihe tutaba dutabawe”.

Byiringiro Emmanuel, avuga ko hari benshi mu barokotse batagira amazu yo kwikingamo. Asaba ko bishobotse bafashwa kubona amacumbi kuko ntayo bafite kandi hashize igihe bagenda bizezwa ko bazafashwa kubona aho bikinga.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko hari urutonde rw’abakeneye inzu ndetse n’abafite agomba gusanwa. Avuga ko yose agenda asanwa mu bice bitewe n’ingengo y’Imari yabonetse, ko bityo abafite ibibazo bose batekerezwaho.

Meya Kayitare, yongeraho ko ibi bibazo bigaragara ndetse n’ibitagaragara byose byugarije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bose bazafashwa kubivamo kuko bagomba kwitabwaho bagafashwa uko bishoboka.

Iyi mibare itangazwa ni iy’agateganyo kuko ishobora kwiyongera bitewe nuko ushobora gusanga hari n’amazu usanga atagomba gusanwa ahubwo agasenywa yose akubakwa bundi bushya cyangwa se iyi mibare ikaba yakwiyongera bitewe n’igihe.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga