• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Kamonyi-Kayenzi/#Kwibuka29: Nyuma y’imyaka 29, abarokotse Jenoside bafite ubudaheranwa butangaje-Gitifu Rafiki

Umwanditsi
April 20, 2023

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, ahamya ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hari intambwe ikomeye igaragara mu mpinduka nziza ku buzima n’imibereho ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  Avuga ko uruhare rwabo mu guhindura ubuzima bwaba ubwabo bwite n’Igihugu ari ntagereranywa, ko ari urugendo rwiza rw’Ubudaheranwa nyuma yo kubura ababo n’ibyabo bagatangira ubuzima kuri zeru.

Gitifu Mwizerwa, ibi yabivuze kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi, Abaturage n’abayobozi batandukanye bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gitifu Mwizerwa Rafiki.

Nkuko Gitifu Mwizerwa abivuga, tariki 19 Mata 1994 ni umwe mu minsi mibi y’umwijima utazibagirana mu mateka y’Abatutsi b’i Kayenzi ubwo batangiraga kubica mu mihana itandukanye biturutse mu nama yari yabereye i Gitarama yakanguriraga Abakonsiye n’Ababurugumesitiri gushyira mu bikorwa Jenoside.

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, nyuma yo kubura abana, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bishwe urw’agashinyaguro, nyuma yo kurokoka Jenoside bagatangira ubuzima kuri zeru, uyu munsi hari impinduka nziza mu buzima bw’abarokotse ubwano n’ubw’Igihugu muri rusange.

Bava ku biro by’Umurenge wa Kayenzi berekeza aho bari bagiye kunamira no gushyira indabyo, hafi y’isoko ahari icyobo cyashyizwemo benshi mu batutsi bishwe.

Gitifu Mwizerwa yagize ati“ Abarokotse Jenoside bafite“Ubudaheranwa butangaje”, kuko nyuma yo kubura ababo bakabura n’ibintu byabo byose, batangiriye kuri Zeru, ariko uyu munsi turabafite abahinzi b’intangarugero, turabafite abo wabonaga bafite imbaraga nke ariko wabaha inka bakayorora neza ukabona yamuteje imbere, turabafite bafite ishyaka ryo gukora ku buryo utapfa no kubimenya nta muntu ubikubwiye, ariko bitabujije ko dufite n’abandi bagifite intege nkeya nk’abandi banyarwanda”.

Akomeza agira ati“ Ibyo byiciro byose rero, abageze muzabukuru, abafite ubumuga budakira, uburwayi budakira, abo baba bari mu kiciro cyo gufashwa ari nabo bahabwa ya nkunga y’ingoboka kugira ngo bwa buzima bwabo tubutsindagize babashe gucuma iminsi”.

Bageze ahashyizwe indabyo.

Mu mboni ze, Gitifu Mwizerwa avuga ko uyu munsi nta n’umwe utabona ko abarokotse Jenoside biyubatse mu buryo bwose, aho abenshi babashije kwiga kugera ku rwego rwa Kaminuza, ababasha gukora bari mu mirimo itandukanye yubaka Igihugu, haba; kwikorera( ba rwiyemezamirimo), gukorera abandi cyangwa Leta mu nzego zitandukanye, abahinga bisanzwe nk’abandi banyarwanda bose hagamijwe kurushaho kubaka ubuzima burambye kandi bufite icyerekezo cyiza.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko nubwo ubuzima bwagarutse, umutekano ukaba uhari muri rusange, ariko hakiri bimwe mu bikibangamiye bamwe mu barokotse Jenoside birimo; abadafite amacumbi ndetse n’abayafite ariko yashaje akeneye gusanwa.

Avuga ko kuri iki kibazo cy’abakeneye kubakirwa no gusanirwa, hari icyizere kuko hamaze gukorwa ibarura ku buryo igisigaye ari uko haboneka ubushobozi bukenewe, abubakirwa bigakorwa, abo gusanirwa nabo bigakorwa. Ahamya kandi ko nk’ubuyobozi ikibaraje ishinga ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’abarokotse Jenoside burusheho kuba bwiza, biteze imbere.

Amwe mu mafoto yaranze kwibuka i Kayenzi;

Umusaza Damiyani yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga