Kamonyi-Mugina: Kwibuka ni isoko Abanyarwanda tuvomamo imbaraga yo kubaka Igihugu-Gov. Kayitesi Alice

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice kuri uyu wa 26 Mata 2023, yibukije abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu gice cy’Amayaga mu Murenge wa Mugina, ko “Kwibuka” ari isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga yo kugera ku ntego yo kubaka Igihugu no guhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda, Bikaba kuzirikana no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza no kubahumuriza.

Guverineri Kayitesi Alice wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abitabiriye “Kwibuka” ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy’Amayaga by’umwihariko mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga ya Kamonyi n’abaturanyi ko icyatumye Jenoside ishoboka ari Ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

Governor Kayitesi Alice.

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, ashima ubutwari bwakomeje kuranga Abayirokotse. Ati“ Ndashimira ubutwari bukomeje kuranga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubashimira uburyo bihanganye bakareba ubuzima mu maso, bakanga guheranwa n’agahinda, ndetse bagatanga impano ikomeye y’imbabazi bagamije kongera kubaka u Rwanda rushya”. Akomeza yibutsa buri wese ko kwibuka ari inshingano imureba.

Agira kandi ati“ Jenoside yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwabibye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda. Turagaya cyane abategetsi babi bagize uruhare mu kuvutsa ubuzima abaturage bari bashinzwe kuyobora no kurengera. Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto yeze ku miyoborere mibi ya Politike mbi byaranze u Rwanda rwa mbere ya Jenoside”.

Imibiri 24 yashyinguwe mu cyubahiro.

Avuga kandi ko“Kwibuka” ari umwanya mwiza wo gushimira cyane ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul, ariwe uyu munsi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ashimangira ko izi ngabo zakoze ibishoboka byose zikitanga mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda. Ashimira Abayobozi beza bagerageje uko bashoboye bakarwana kubicwaga ndetse nabo bakaza kubizira, aho ku Mugina bibuka uwari Burugumesitiri Ndagijimana Callixte wayoboye Komine Mugina abenshi bazi bakanamemya ibigwi bye kuko yanashyizwe mu barinzi b’Igihango.

Giverineri Kayitesi, avuga kandi ko mu kwibuka Jenoside ari n’umwanya mwiza wo kugaruka ku mateka yayiteye no gusuzuma aho nk’u Rwanda n’Abanyarwanda bageze biyubaka, hagafatwa ingamba zo gukomeza guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka gusenya u Rwanda.

Yibukije ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze ari ikimenyetso gifatika kigaragaza “Ubudaheranwa” bw’Abanyarwanda n’ubushake bwo kwiyubaka no kwihesha agaciro, byose” tubikesha imiyoborere myiza y’Igihugu”, aho kwisonga ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, wasubije agaciro Abanyarwanda akabaha icyerekezo gishingiye ku mahitamo yo kuba umwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.

Guverineri Kayitesi Alice, avuga ko nubwo hari intambwe nziza igaragara y’ibimaze gukorwa mu guhindura imibereho y’umunyarwanda kurushaho kuba myiza no kwiyubaka kw’Igihugu, ngo haracyari abagifite imigambi mibi yo gusubiza inyuma u Rwanda no gusenya ibimaze kugerwaho bakoresheje ibitekerezo bibi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside bagenda bakwirakwiza.

Avuga kandi ko hakiri n’abadashaka gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse n’abakomeje guhisha ibimenyetso. Yatanze urugero ku biherutse kugaragara muri aka karere by’umwihariko muri iyi mirenge ya Mugina na Nyamiyaga.

Kuri aba bose yatunze urutoki mu gushaka gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma yagize ati“ Ndagira ngo mbabwire ko Leta y’u Rwanda itazihanganira na rimwe bene aba, ndetse n’ababigaragawemo nkuko mwakomeje kubyumva, ubu barafashwe kandi bakurikiranwe n’ubutabera kubera ibyo byaha. Ni inshingano za buri munyarwanda wese zo kurwanya ikibi no kudahishira uwo ariwe wese wagaragarwaho n’ibyo bikorwa bibi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko”.

Aha mu mayaga, hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 59 bari bahatuye ndetse n’abari bahahungiye bavuye mu bice bitandukanye birimo n’ibikikije iki gice nka Bugesera n’ahandi. Urwibutso rwa Mugina ni rumwe mu nzibutso 3 z’akarere ka Kamonyi zishyinguwemo umubare munini w’Abatutsi bishwe. Hari urwa Gacurabwenge ahazwi nko mu Kibuza, hakaba urwa Bunyonga mu murenge wa Karama n’uru rwa Mugina. Kuri iyi nshuro, muri uru rwibutso rwa Mugina, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 24 y’Abatutsi bishwe. Yakuwe mu Murenge wa Nyamiyaga na Mugina.

Amwe mu mafoto;

Mbere yo gutangira gahunda zo kwibuka, Padiri yavuze isengesho.

Gitifu Mandera Innocent wa Mugina atanga ikaze.

Uwatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside
Umuhanzi.
Umubyeyi watanze ubuhamya.
Perezida wa Ibuka/Kamonyi
Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

Imbere mu rwibutso rwa Mugina. Abaturage, Abayobozi mu nzego zitandukanye bahaye icyubahiro Abatutsi bahashyinguye.

Governor Kayitesi Alice ashyira indabo ku rwibutso.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →