• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Ababyaza, UNFPA yizeza ikigo cy’ikoranabuhanga mpahabumenyi

Umwanditsi
May 8, 2023

Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita ku baturage mu Rwanda, UNFPA, Kwabena Asante-Ntiamoah avuga ko umuryango ahagarariye ushishikajwe no gushaka icyatuma ibibazo bigaragara mu rwego rw’ababyaza bijyanye n’impfu z’abana n’Ababyeyi bihagarara burundu. Nyuma yo gusanga uru rwego(rw’ababyaza) rukwiye kugira ubushobozi bufatika kandi bwubatse neza, biyemeje kububakira ikigo cy’ikoranabuhanga mpahabumenyi kizajya gifasha ababyaza kongera ubumenyi bwabo aho bari hose.

Iyi nkuru nziza ku babyaza, bayibwiwe n’uyu muyobozi ubwo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2023 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyaza. Yagize ati” Uyu muryango mpagarariye mu Rwanda, ushishikajwe no kuzamura imibereho y’abaturage ndetse twamaze no gutegura uburyo bufatika bwo gufasha abiga ububyaza ndetse n’ibigo nderabuzima tubiha ibikoresho”.

Umuyobozi wa UNFPA Rwanda.

Akomeza avuga ko ibyo byose byatewe nuko bamenye ibibazo byugarije uru rwego. Ati“ Igikurikiyeho rero nuko tugiye kububakira ikigo cy’Ikoranabuhanga mpahabwenge cy’Icyitegererezo kizajya gifasha ababyaza kwihugura no guhaha ubumenyi burenze kubwo basanzwe bafite hagamijwe gukomeza gutanga serivisi nziza kurushaho”.

Avuga kandi ko ubusanzwe basanzwe bafasha abakora mu buvuzi gukomeza amasomo yabo mu byiciro bya Gatatu bya Kaminuza(Masters) ndetse n’icya kane (PHD) kandi ko bizanakomeza mu neza y’ababyeyi basaba serivisi zo kubyara no kuringaniza imbyaro.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyaza mu Rwanda-(RAM, Rwanda Association of Midwives), Murekezi Josephine yibukije ababyaza ko bakorera Igihugu, abasaba gukomeza kubungabunga ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana hagamijwe gukuraho ibibazo byose bikibangamira urwego rw’ububyaza mu Rwanda no kubishakira umuti urambye. Ahamya kandi ko biteze byinshi kuri iki kigo bazubakirwa na UNFPA.

Bamwe mubitabiriye uyu munsi.

Yagize Ati” Babyaza bagenzi banjye, nimwe mufite ubuzima bw’ababyeyi babagana ndetse hakiyongeraho n’abana batwite. Turabasaba ko mukomeza kugira uruhare mu gukuraho imbogamizi zose ababyeyi bagira mu gihe cyo kubyara kandi ingorane namwe mugira zirazwi, inzego bireba zizabishakira umuti urambye kuko bibaraje ishinga mu kubikuraho hagamijwe kurinda ubuzima bwiza bw’ababyeyi bahabwa serivisi”. Abibutsa kandi ko bahishiwe byinshi kuko iki kigo kigiye kubakwa kizajya gihugura abanyamuryango ndetse kinatange ubumenyi ku bandi bazajya babishaka”.

Bamurange Drothy, Umubyaza ubimazemo imyaka 25 yagize ati” Twatangiye dufasha ababyaza ba kera bitaga ababyaza ba Gihanga kandi twafashije benshi mu babyeyi bagiye batugana. Gusa nubwo dufite ibibazo bikibangamiye ababyaza ariko barahugurwa, bakigishwa kuko mbere ntabwo bigaga kuko hari amashuri 2 yonyine harimo irya Rwamagana na Kabgayi. Ubumenyi bwabo ntabwo bwari buhangije ariko ubu biragaragara ko bamaze kugera kuri byinshi bakagira ubumenyi budacagase”.

Yongeyeho iki kigo bagiye kubakirwa kizajya kibafasha kwiyungura ubwenge kandi bizeye ko bazabasha kugira aho bava bakagira naho bazagera. Ashimangira ko bizeye ko ejo hazaza hazaba haruta ejo bavuye kuko siho bifuzaga kuba bari.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Aphrodice Kagaba avuga ko ababyaza bavuze ikintu gikomeye mu gihugu, ariko ko bakwiye gukomeza gutanga serivisi nziza kubabagana. Yongeraho ko mu myaka 15 ishize abatangiye uyu mwuga benshi babyigaga hanze y’Igihugu kandi n’abahari bakaba batari baba benshi ku buryo baba bageze ku kigero cyifuzwa..

Akomeza yemeza ko uko amashuri azagenda yiyongera, bizera ko umubare w’Ababyaza uzagenda wiyongera. Yakomoje kandi ku kigo cy’ikoranabuhanga Mpahabwenge kizagira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abazakigana, baba bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa bakaza kuhigira.

Umujyanamana wa Minisitiri w’Ubuzima waruhagarariye Minisitiri, Dr Theophile Dushime avuga ko mu Rwanda hakiri ababyaza bacye ariko ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa igisubizo. Yemeza ko iki kigo cy’ikoranabuhanga mpahabwenge kizafasha kuzamura ubumenyi bw’ababyaza mu Rwanda. Yongeraho ko abafatanyabikorwa ba Minisiteri hari ibyo bazagenda bafashamo kugirango hakurweho ingorane zikibangamiye ababyaza n’abandi bashaka gukomeza inzira yo kwinjira mu mwuga.

Uyu munsi Mpuzamahanga wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023, wizihijwe ku nshuro ya 12 mu Rwanda. Wizihijwe mu gihe mu Rwanda habarurwa ababyaza bagera ku bihumbi 2500 ariko abamaze kwinjira mu rugaga rw’ababyaza baracyari mbarwa kuko batanagera kuri 500.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga