• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kigali: Abaforomo n’ababyaza barasaba koroherezwa gukomeza amashuri no kuzamurirwa umushahara

Umwanditsi
May 15, 2023

Aho ibihe bigeze, imibereho y’ubuzima yarahindutse bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku bintu nkenerwa bitari bike haba mu Rwanda no ku isi. Bamwe mu baforomo n’ababyaza mu Rwanda, bahereye kuri izo mpinduka z’ubuzima buhenze, basaba ko umushahara bahembwa wajyanishwa n’igihe, bakabasha kwibeshaho bo n’imiryango yabo. Basaba kandi ko bafashwa gukomeza kwihugura no kongera ubumenya bakajya ku ishuri.

Ibyo aba Baforomo n’Ababyaza basaba, yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka uhuza abaforomo n’ababyaza ku wa 12 Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Basaba ko bazamurirwa umushahara, bagafashwa gukomeza amashuri ndetse n’ibindi bihabwa abakozi ba Leta.

Dusabe Joseline, umuforomo mu bitaro bya Masaka ashimira Leta ko igenda yongera umubare w’abaforomo kuko bigabanya amasaha menshi yajyaga akorwa n’abandi. Agira kandi ati” Turishimira umubare w’Abaforomo hano iwacu i Masaka. Usanga bigabanya amasaha y’inyongera kandi utazahemberwa. Gusa turacyafite ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho nk’abakora uyu mwuga harimo kutabasha kwiyishyurira amashuri ndetse n’umushahara ukiri mucye”.

Uhagarariye Abaforomo n’Ababyaza ku bitaro bya Masaka, Nyirambonyinka Marie Christine avuga ko nubwo umubare w’abaforomo n’ababyaza ukomeje kwiyongera, hakwiye gushakishwa uburyo bwakorohereza abaforomo n’ababyaza bakabasha gukomeza kuzamura ubumenyi, bakiga kuko bihenze kandi kwiyishyurira bikaba bigoye bitewe n’umushahara bagihabwa wa cyera ibintu bitarahinduka.

Yagize Ati” Nibyo twamaze guhabwa abandi Baforomo bazaza kudufasha ariko dukeneye kongera urwego rw’imitangire ya Serivisi z’ubuvuzi. Ababyaza n’abaganga usanga batugana kubera ko baba bizeye ko tubaha serivisi nziza ariko umushahara duhembwa uracyari mucye cyane ku buryo utakwishyura ishuri ry’Umuforomo”.

Umuyobozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Masaka, Mukapasika Denise avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi wahariwe abaforomo bishimira ko umurimo bakora, bawukora bawukunze. Yongeraho ati“ Sinzi niba dusabye igihembo hari uwabasha kukiduha”. Akomeza yemeza ko ibibazo byose bigenda bigaragazwa n’abaforomo n’ababyaza bizwi kandi byashyikirijwe inzego bireba kugirango zibyigane ubushishozi bihabwe ibisubizo bihamye bituma abatanga serivisi bayitanga bishimye.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga ruhuza abaforomo n’ababyaza mu Rwanda(RNMU), Gerard Rurangwa nawe yijeje abaforomo n’ababyaza ko ibibazo bakunze kugaragaza birimo kuba batabasha kongera amashuri yabo ndetse n’umushahara bafata nk’intica ntikize ko ibi byose birimo gushakirwa umuti urambye ku bufatanye n’inzego z’ubuzima.

Yongeyeho ko ibibazo byose byagaragajwe nabo bamaze kubigaragariza Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kuyereka ko uwo mushahara utakijyanye n’igihe. Avuga ko nk’urugaga rubahuza, bamaze kwemeza ko umunyamuryango uzajya asubira ku ishuri bazajya bamuha 20% ku mafaranga yishyura Ishuri kuko bishimira ko babona ubundi bumenyi bikaba byatuma babasha gutanga serivisi nziza kurushaho.

Sheki yahawe ubitaro bya Masaka mu rwego rwo gufasha ababuze ubwishyu bw’ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

Abaforomo n’ababyaza bashimiwe n’urugaga bahuriramo rwa RNMU, babwirwa ko bazirikana kandi bazi neza akazi kakozwe mu gihe cya COVID -19, ko ndetse bagerageje gukora inshingano zabo, ko nk’ubuyobozi buzagerageza kubafasha, ko kandi abanyamuryango bifuzwaho gukomeza kwiyemeza gutabara abarwayi bagana ibitaro bya Masaka bagatanga serivisi nziza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga