• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira PSF yatumye bacana mu ziko

Umwanditsi
May 18, 2023

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagali ka Nganzo, Umudugudu wa Kabingo barashimira uruhare rw’abagize urugaga rw’Abikorera-PSF mu guharanira ko bakomeza kugira uruhare mu kwiyubaka no kugira imibereho myiza ikwiye Umunyarwanda. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 abagize PSF babasuraga bakabashyikiriza inkunga igizwe n’ibiribwa ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Mukakigeli Jeanne, umwe muri aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye abikorera babasuye bahagarariye abandi ko babakuye kure kubera ko benshi muri bagenzi be badafite uburyo buhamye bwo kubona ibiribwa, ndetse bamwe bakaburara kubera ko nta munsi y’Urugo bagira bitewe n’uko batujwe kure y’amasambu yabo.

Buri muryango watahanye akanyamuneza.

Yagize ati” Turashimira abikorera kuko mudukuye kure cyane. Benshi muri twebwe ntabwo dufite ubushobozi bwo kubaho neza ndetse bamwe muri twebwe usanga tubwirirwa tukanaburara kuko nta munsi y’Urugo tugira. Hafi ya twese twatujwe aha, twavuye kure ku buryo no kujya ku masambu yacu. Ahubwo badushakire aho twahinga n’Imboga“.

Kalisa Pascal, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi afite abana 4. Yabwiye abanyamakuru ko bimushimishije kubona abikorera batekereza abarokotse Jenoside bakabaremera ibijyanye n’amafunguro ubusanzwe binagora abafite intege nkeya mu kubyigurira ku isoko.

Ati” Mfite abana 4 mbana nabo ariko nshimishijwe n’uko abikorera badutekereje bakatugenera ibi biribwa. Twebwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi turacyagirwa cyane no kubona ibidutunga. Twatujwe hano tuvuye ku masambu yacu kure y’aha kandi ugasanga benshi muri twebwe bafite intege nkeya zo kutabasha kwibonera ibiribwa kubera ubushobozi bucye, kandi byaranatumbagiye cyane ku Isoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ashimira abagize urugaga rw’Abikorera-PSF uruhare bagira mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha, bakabagenera uburyo bwo kubona amafunguro n’ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubaba hafi mu bindi bibazo bitandukanye.

Meya Kayitare Jacqueline ibumoso, hagati uwarokotse Jenoside ashyikirizwa inkunga, iburyo Kimonyo Juvenal/PSF Muhanga.

Yagize Ati” Turashimira abikorera kuko bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha kugira ubuzima bwiza babagenera amafunguro. Aba bo banahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hari n’ibindi bibazo bitandukanye bikunze kugaragara ko bibangamiye imibereho myiza yabo. Twizeye ko ubuzima bwiza bukwiye kubabera imbarutso zo gukora no kudacika intege“.

Meya Kayitare, abizeza gukomeza kubakorera ubuvugizi hagamijwe gukomeza gushakira umuti ibibazo bagaragaza birimo; ubworozi ndetse no gukosora ahagiye hagaragazwa ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko ibikorwa byo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside basanzwe babikora, ko bafata umwanya wo gutekereza ku batutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kubaremera kuko hari bamwe bagifite imibereho mibi. Avuga kandi ko bajyaga bagira uruhare mu kongerera igishoro bamwe muri bagenzi babo bacuruza abandi bakorozwa amatungo magufi n’amaremare hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gushakira ineza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimonyo Juvenal/PSF, ahamya ko ibikorwa byo gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside bazabikomeza.

Imiryango 16 y’Abatutsi barokotse Jenoside yasuwe none, yatujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga. Bahawe ibyo kurya birimo; Umuceri ibiro 25, Ifu y’Ibigori ibiro 25, Ibishyimbo ibiro 25, akajerikani ka Litiro 5 z’amavuta yo guteka, Ifu y’Igikoma, Amata n’ikarito y’Isabune byose bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 2,5 mu mafaranga y’U Rwanda.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga