• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga/#Kwibuka29: Urubyiruko rwishwe muri Jenoside rwibutswe, abato bahabwa umukoro

Umwanditsi
May 28, 2023

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahaye umukoro urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwasabwe kudafatira urugero ku rubyiruko rubi rwijanditse muri Jenoside rugahekura u Rwanda. Bibukijwe ko bakwiye kwanga amacakubiri y’amoko bagaharanira guhindura abakiyafite babeshywa n’ababyeyi babo n’abandi.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri gahunda y’Igihango cy’urungano, aho urubyiruko rusobanurirwa amateka y’Igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gusigasira aya mateka.

Meya Kayitare Jacqueline.

Meya Kayitare yagize ati” Mwese muri aha mwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Mukwiye kuba urufatiro rwiza rw’iki Gihugu cyacu mukanga ababashora mu makimbirane y’amacakibiri ashingiye ku moko yatumye imbaga y’Abatutsi bicwa, mugaharanira kubaka Igihugu kizira imihoro n’ibindi byakoreshejwe hicwa abatutsi. Mukwiye kwigishwa neza mukagira uruhare mu kwamagana ababyeyi bagifite ingengabitekerezo y’Urwango banze kuyireka bakayiroga abana babo“.

Masengesho Joseph, umwe mu rubyiruko rukomoka mu murenge wa Cyeza avuga ko hakiri abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko inyigisho zihabwa urubyiruko zibahindurira imitekerereze no kwiyungura amakuru. Avuga ko mu bihugu bituranye n’U Rwanda usanga havugwa ko hari ibice byibasirwa bikicirwa uko byavutse.

Yagize Ati” Tujya twumva ndetse tukanabona bimwe mu bikorwa by’Abasize bakoze Jenoside bagihembera amacakubiri y’Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko bayigishijwe, ariko natwe dukwiye gukomeza guhabwa inyigisho zigomba guhindura imitekerereze yacu tukamenya neza amateka ya Jenoside kuko twumva no mu bihugu duturanye hari ibikorwa bigereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele avuga ko urwango rwigishijwe abanyarwanda bo hambere rwatumye Igihugu kigwa mu kaga maze abari barigishijwe nabi bibona mu moko, bica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yongeyeho ko bibabaje kubona abana bari mu kigero kimwe bica bagenzi babo ndetse bakabavugiriza induru ku karubanda maze bakicwa ndetse bamwe muri abo bijanditse mu bwicanyi bakorera abatutsi Jenoside banasiga urubyiruko isura mbi.  Asaba urubyiruko ubu ko rukwiye guharanira iteka guhindura isura mbi twasizwe na bagenzi babo, bakanga amacakubiri maze bakaba umusingi mwiza ukwiye kubakirwaho Igihugu cy’ejo hazaza birinda ababashuka bashaka kubasubiza inyuma.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Cyuzuzo Gentille avuga ko abakiri bato bakwiye kugaya abari mu kigero nk’icyo barimo bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse bagaharanira ko barwanya abagihembera amacakubiri yatumye Jenoside ikorerwa abatutsi mu Rwanda.

Yagize Ati” Nkatwe urubyiruko tukiri bato dukwiye kugaya bamwe mu rubyiruko bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse tukagira uruhare mu kwamagana abagifite umutima w’ubunyamaswa bumva ko babonye uko bagaruka mu Rwanda basohoza umugambi wo kurandura abatutsi. Hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kurangaza no kwigisha abakiri bato amacakubiri, tubamagane tubereke ko twamenye amateka yacu”.

Urubyiruko rusanga magana atatu (300)ruturutse mu mirenge igize akarere ka Muhanga nirwo rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka urundi rubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Banasobanuriwe amateka y’abatutsi biciwe i Kabgayi no mu bindi bice bitandukanye, bari barahungiye i Kabgayi bafite icyizere cyo kuharokokera.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga