• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Igisubizo cy’u Bufaransa ku kutohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi
May 31, 2023

Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Pax Press( itangazamakuru riharanira amahoro), umujyanama mu by’Umutekano (attaché de Sécurité interièure) wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Coloneri Laurent Lesaffre yasubije abanyamakuru ko impamvu igihugu cye kitohereza abanyarwanda bakekwako ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bakekwa kubikorera ari uko iki cyaha gikorwa kitari mu mategeko y’aho bagikoreye.

Coloneri Laurent Lesaffre, abajijwe impamvu igihugu cye cy’u Bufaransa kitohereza Abanyarwanda bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bugahitamo kubaburanishiriza mu Bufaransa, yasubije ko mu mategeko y’igihugu cye harimo ko bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorwaga kitari mu mategeko y’Igihugu yagikoreyemo.

Ibi, bihita bisubiza neza ko mu gihe iri tegeko ry’u Bufaransa rigiteye rityo, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyose baba bafashwe n’ubutabera bari ku butaka bw’Igihugu cy’u Bufaransa badashobora koherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho, ahubwo baburanishwa n’iki gihugu, kimwe n’uko badashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ngo bage kuburanishwa mu kindi gihugu.

Uhereye i bumoso; Col. Laurent Lesaffre ( attaché de Sécurité Interièure) , Jean Michel Swalens( uwungirije Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda), Hugo (umuyobozi wa RCN-Justice & Démocratie), Akimana Latifah (Pres. Pax Press), Me Ntampuhwe (Juvens/RCN).

Iki kiganiro, cyahuje Abayobozi ba Pax Press, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda babarizwa mu muryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press). Kitabiriwe kandi n’uhagarariye Ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda ( uwungirije Ambasaderi). Baganiriye n’Abanyamakuru ku bikorwa bitandukanye by’ibi bihugu byombi mu gutanga ubutabera by’umwihariko ku Banyarwanda bafatwa n’ubutabera bw’ibi bihugu bukababuranisha.

Bamwe mu banyamakuru bari mu kiganiro, bakora inkuru z’Ubutabera.

Muri iki kiganiro, hagarutswe kandi ku Munyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburanishirizwa i Paris muri iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora ubwo yari Umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera i Nyanza, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Amazina ari mu byangombwa bye ni Phillippe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga