• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Hasojwe imikino cy’icyiciro cya kabiri, Saint Joseph na Saint Aloys Rwamagana bahabwa ibikombe

Umwanditsi
June 7, 2023

Ni shampiyona yasozwaga nyuma yo gukinwa mu mezi hafi  6, ubariyemo n’ibiruhuko kuko iyi shampiyona ikinwa cyane n’amakipe y’amashuri makuru yisumbuye na kaminuza. Iyi shampiyona y’icyiciro cya kabiri kandi yakinwe mu byiciro 2, Abagabo n’abagore. Icyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 14 arimo 2 ya Kaminuza ya UR-CAVM na UR -KIST, mu gihe  icyiciro cy’abagore hitabiriye amakipe 5 arimo imwe ya kaminuza ya UR- CAVM.

Ni imikino y’Intoki-Volleyball yakinwe mu minsi ibiri guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 no ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, ikinirwa mu ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu i Kabgayi. Ryasojwe ikipe ya St Joseph itsinze imikino yayo yose. Yasoje itsinda ikipe ya Nyanza TSS amaseti 3-0, mu gihe mu bagore ikipe ya Institut Sainte Famille Nyamasheke  yatsinzwe na Gs Saint Aloys Rwamagana amaseti 3-1.

Uko imikino yagenze

Nkuko amategeko yirushanwa yabiteganyaga, amakipe 8 mu bagabo yagombaga gukina izitsinze 4 zikongera gukina imikino yo guhura aho nibura buri kipe yakinnye imikino 6 mu minsi 2 naho mu bagore bo barahuye kuko hari hitabiriye amakipe 4 gusa.

Mu bagabo ikipe ya Gs Saint Joseph yatsinze inikino yayo yose ikaba yarakurikiwe na Nyanza TSS, ku mwanya wa 3 haje ikipe ya Koleji ya Kristu Roi na Petit Seminaire Virgo Fidelis isoza ari iya 4 mu gihe ikipe za UR zakiniye imyanya naho ikipe ya Gisagara Volleyball Academy yo yakuwe mu irushanwa kubera amakosa.

Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Raphael Ngarambe avuga ko iyi shampiyona yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ko kandi isojwe neza bigaragara ko abana bafite urwego rwiza cyane.

Ashimangira ko ejo heza h’umukino wa Volleyball mu Rwanda hahari kandi ko bifuza ko amakipe yaba menshi kurushaho, hagategurwa abana benshi bashoboka. Akomeza  asaba abitabira kurangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta mukinnyi uzongera kwinjira mu ikipe y’Igihugu adapimwe ibiyobyabwenge, aho basinyanye amasezerano na Polisi izajya ifasha kubapima.

Akomeza ashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri bagize uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona,“ kuko mwabonye ko amakipe y’abahungu yari menshi ndetse turifuza ko n’ay’abakobwa na yo yaba menshi kandi twizeye ko tuzabigeraho vuba”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwaragijwe Mutagatifu Yozefu rw’I Kabgayi, Akimana Innocent avuga ko bishimiye urwego rw’ikipe bafite. Avuga ko yishimira ko nibura mu ikipe y’igihugu y’abato harimo abana biga muri iri shuri bakaba batuma n’abandi bakora, bakazamura urwego no gukaza ingamba zo kurangwa n’Imyitwarire myiza kuko udafite imyitwarire myiza no gutsinda ntabwo bishoboka.

Intumwa ya Minisitiri wa Siporo akaba umukozi w’Iyi Minisiteri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent avuga ko iri rushanwa ryo mu itsinda rya B mu cyiciro cya kabiri rigaragaje ishusho nziza y’ikipe y’igihugu mu cyiciro cy’abato bashobora no kuzajya mu ikipe nkuru bagahesha igihugu icyubahiro mu mahanga.

Yagize Ati“ Iyi shampiyona isojwe igaragaje ko dufite impano zigaragaza ko ejo hazaba hameze neza. Iki cyiciro cya kabiri mu byiciro byose bya Siporo nicyo gipimo cyiza cy’ikipe y’Igihugu, cyane ko aba ari abakinnyi bakiri bato, abana bafite urwego ruri hejuru cyane.

Akomeza avuga ko gahunda bafite nka Minisiteri ya Siporo ari uko bashyira imbaraga mu mashuri kuko ariho bakwerekeza amaso kuko biga baba hamwe bakitoreza hamwe kandi urebye uko batangiye umwaka w’imikino birimo gutanga umusaruro kandi bazakomeza gufasha no gusaba abakinnyi kugira imyitwarire myiza.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Volleyball izagaruka mu kwezi kwa Nzeli 2023. Amakipe yose yakinnye yahembwe ibikoresho birimo amafile yo gukinirwaho n’imipira naho ikipe zahize izindi zihabwa ibikombe.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga