• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Bwa mbere, Igisirikare cy’u Rwanda cyahawe umuvugizi wungirije

Umwanditsi
June 8, 2023

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Kamena 2023, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Lt Col Simon Kabera yagizwe umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda. Uyu ni umwanya utari usanzwe mu ngabo.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyizeho Lt Col Simon Kabera kuba Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda. Muri iri tangazo, rivuga ko iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Uyu mwanya wahawe Lt Col Simon Kabera, agiye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo kungiriza Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ariwe muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Bimwe mu bindi wamenya kuri Lt Col Simon Kabera, uretse kuba ari Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, mu buzima busanzwe bw’ubuyobokamana ni umuyoboke mu Itorero rya ADEPR, akaba n’umwe mu Bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana.

Zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye ndetse zigakundwa na benshi, zirimo; Mfashe inanga, Munsi yawo, Ukwiye Amashimwe, Hejuru y’Ubwenge, Turi Abana b’Imana, n’izindi.

Lt Col Simon Kabera

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda;

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga