• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Gacurabwenge: Inka 2 muri 3 zaraye zibwe umuturage zabonetse, abacuruza inyama mu bakekwa

Umwanditsi
June 8, 2023

Ahagana saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, hamenyekanye amakuru y’ubujura bw’inka 3 z’umuturage mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Hamaze gufatwa ebyiri, indi iracyashakishwa. Gitifu w’Akagari arashyira mu majwi abo yita abajura bari rwagati mu baturage n’Abacuruzi b’inyama kwihisha inyuma y’ubu bujura.

Umuturage wibwe inka, yabwiye intyoza.com ko bamaze kumushyikiriza 2 muri 3 zari zibwe mu joro. Avuga ko ntawe bakeka muri ubu bujura, ko ahubwo nubwo abona ubuyobozi bukora ibishoboka ngo umuturage atekane, ariko bukwiye gukaza amarondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimacque avuga ko hari icyizere cyo kubona inka isigaye kuko hari amwe mu makuru bamaze kubona y’ikirari cy’aho zanyuze zibwa.

Inka yafashwe.

Akomeza avuga ko ubwo babonaga amakuru ku iyibwa ry’izi nka, bakurikiye aho zanyujijwe zifatirwa mu gashyamba muri Rugobagora, i Buhoro mu Kagari ka Kigembe. Ati“ Induru zikimara kuvuga, twahise dutangatanga dukurikira aho byagaragaraga zisa n’aho zamanukiye, izo zo bahise bazita mu ishyamba”. Akomeza avuga ko hafashwe inka gusa ariko Abajura nta wafashwe.

Avuga ko nk’ubuyobozi bafashe amazina y’abakekwa bakayashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo zibe arizo zijya mu mizi yo gukurikirana bikwiye iby’ubu bujura n’uwaba afite aho ahuriye nabwo.

Ku isonga ry’abakekwa muri ubu bujura bw’inka, hari abo Gitifu Rwandenzi atunga urutoki. Ati” Ikiri kubitera ni abajura baturimo rwagati turi gukurikirana, nibo bari kuziranga bakatuzaniramo abandi, niyo mpamvu hari abo dukeka kandi twarangije kubiha inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane”.

Gitifu Rwandenzi, ashyira kandi mu majwi bamwe mu bacuruzi b’Inyama. Ati“ Ababazi bafite amabusheri, baragenda bakajijisha ngo bagiye kurangura inyama i Kigali bakazana ibiro mirongo itanu(50Kg) ariko bagahita binjiza mo izindi nyama ziba zabagiwe ku gasozi, ibindi biro nka magana abiri ( 200Kg)”. Akomeza avuga ko barimo gukurikirana uwo ariwe wese bakeka muri ubu bujura bw’inka kandi hari icyizere ko mu gihe gito haraboneka igisubizo kuko bakajije ingamba.

Soma hano inkuru yabanje k’ubujura bw’inka;Kamonyi-Gacurabwenge: Ukutavuga rumwe k’Ubuyobozi n’Abaturage k’Ubujura bw’inka buteye inkeke

Inka ya 2 mu zafashwe.

Ubujura bw’Inka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Gacurabwenge bumaze iminsi ari ikibazo gihangayikishije, aho cyanavuzweho cyane mu nama yahuje ubuyobozi n’inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano. Kuri uyu mugoroba kandi, inama n’impanuro ku kurwanya ubu bujura zahawe Abanyerondo, basabwa gukaza ingamba.

Abanyerondo begerewe bahabwa inama n’impanuro y’uko bakwiye kwita ku kazi kabo.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga