• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Bwa mbere mu mateka, uturere 17 twacunze neza imari ya Leta

Umwanditsi
June 24, 2023

Ni gacye cyane mu myaka ishize wari kumva amakuru yuko imicungire y’Imari ya Leta yagenze neza mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu nzego z’ibanze cyane ko hakunze kuvugwa amakuru ku ikoreshwa nabi, inyerezwa ry’amafaranga n’itangwa ry’amasoko ridafututse.

Kuri iyi nshuro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022, yagaragaje ko uturere 17 twagaragayemo imicungire myiza y’umutungo hagendewe kuri raporo zakozwe n’urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Rwanda.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire aherutse kubwira abagize inteko ishingamategeko, anabisubiramo mu nama yahuje abacunga imari mu turere twose bahuriye i Kabgayi ko uturere 11 twakoze iyo bwabaga tugatanga raporo zitarimo amakosa y’imicungire mibi y’umutungo.

Uturere twatangajwe ni; Bugesera, Burera, Gatsibo, Huye, Kayonza, Musanze, Ngororero, Nyamasheke, Nyaruguru, Rusizi na  Rwamagana. Akomeza yemeza ko utundi turere 6 twagerageje natwo kwirinda bene aya makosa harimo; Gisagara, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Nyaruguru na Rubavu.

Avuga kandi ko mu mwaka wari wabanje wa 2021-2022, akarere ka Rusizi ariko konyine kari kabashije kwerekana ko imicungire y’umutungo ihwitse kandi bakurikiza amategeko n’amabwiriza uko yashyizweho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, akaba umuyobozi w’abandi banyamabanga Nshingwabikorwa, Henri Kakooza avuga ko kuba uturere twaragaragaje ko dufite imicungire myiza y’imari ya Leta byakomotse ku bwitange bw’abacunga Imari.

Ati” Turishimira ko uturere 17 twagaragaje raporo zihamye zuko amafaranga uturere dukoresha yakoreshejwe ariko byose byakozwe ku bufatanye n’abacungamari b’uturere. Twifuza ko bose babigeraho, amafaranga ya Leta agakoreshwa neza kurushaho,  agafasha abaturage bacu kugera ku iterambere rigaragarira amaso y’abagana uturere twacu”.

Akomeza ashimira inzego zabigizemo uruhare zikabagira inama harimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN),Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’imisoro n’Amahoroo(RRA) ibiro by’umugenzuzi w’Imari ya Leta ndetse n’ishyirahamwe rihuza uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) kuko nibo bagize uruhare mu gufasha uturere kugera kuri izi nzozi.

Yagize Ati” Twagiye dufashwa ndetse dukorerwa ubuvugizi na RALGA n’izindi nzego zose zirimo za Minisiteri n’ibigo bitandukanye kandi twagerageje kwigiranaho ndetse dufashwa n’abafatanyabikorwa bagerageza kudufasha kugera ku ntego zacu. Twagerageje kubona ahari icyuho tubasha kugira byinshi byahindurwa n’inshingano za buri rwego ku kugera ku nshingano zacu nk’inzira yatumye uturere tugera ku ntego no kugaragaza neza uko bacunze umutungo wa Leta”.

Umunyamabanga mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas yasabye uturere twahize utundi gukomeza gukurikiza amategeko n’abamabwiriza anacyebura uturere tutarabasha kubikora neza kugerageza bakigira ku bandi bagamije kunononsora neza raporo zabo.

Mu turere tutabashije gutanga raporo ku mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta harimo akarere ka Muhanga, Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Nyamagabe two mu ntara y’amajyepfo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga