• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga/ Eid Al Adha: Basabwe gutamba igitambo kuko ari umugenzo wo kwiyegereza Imana

Umwanditsi
June 29, 2023

Umuyobozi w’Abayislam mu ntara y’amajyepfo, Sheikh Ntawukuriryayo Ismael yasabye abayislam kwiyegereza abafite ibibazo barimo; Impfubyi, Abakene n’Abapfakazi, bagasangira nabo ibyishimo by’umunsi w’igitambo cy’umukurambere Aburahamu ubwo yajyaga gutamba umwana we w’Ikinege Ismael mu rwego rwo kumvira Imana biturutse ku byo yeretswe mu nzozi.

Ibyasabwe Abayislam, byagarutseho ku isengesho ryabereye ku kibuga cy’umupira cya Sitade Rejiyonali ya Muhanga ku munsi w’Igitambo wa Eid Al Adha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha Intama ngo ibe ariyo gitambo mu mwanya w’Umwana.

Yagize Ati” Uyu munsi ni uwo gutamba bimwe mubyo twiyororeye cyangwa twaguze birimo Intama, ihene, Ingamiya n’Inka. Ni n’umwanya mwiza wo kuba hafi y’imbabare baba abapfakazi, imfubyi n’abakene kandi tukanibuka ko umukurambere Abraham yatambye umana we w’Ikinege. Dukwiye gukuramo amasomo abiri harimo; Kubaha Imana no kumva amahitamo y’abana bacu nkuko Ismael wari ugiye gutambwa yabwiye umubyeyi we ko yakiriye uburibwe ari buhure nabwo mu gihe cyo kumutamba. Tugomba guha abana bacu uburere bukwiye“.

Akomeza avuga ko nta ntumwa n’imwe itarigeze ikora igitambo kandi nta n’imwe itarigeze ikora uyu mugenzo mwiza bahawe n’umukurambere Ibrahim, Imana imwereka ko agomba gutamba igitambo akoresheje umwana we w’ikinege. Imana yaramurotesheje, imwereka ko agomba gutamba umwana we kugirango inzira ibashe kunyurwamo, abibwira umwana maze nawe amubwira ko agomba gukora icyo yategetswe.

Umumenyamana witwa Aisha Mukamurenzi, avuga ko gutamba igitambo ku munsi w’igitambo bituma wegerana n’Imana, kandi ko biciye mu bafite intege nkeya bakwiye kwishimana ndetse nabo badahuje ukwemera hamwe n’abo baguhuje, bikababera umunsi mwiza wo kwegerana n’Imama bagamije kugera ikirenge mucyo abasangirangendo bateye bakabamenyesha ingoma y’Imana bivuye mu butumwa bw’Imana.

Yagize Ati” Umunsi wo gutamba igitambo ukwiye kutubera umunsi mwiza wo gukomeza imico myiza yo gukomeza gufasha abafite intege nkeya no kubabera beza no gukomeza kwishimana kandi tukagera ikirenge mu cy’abasangirangendo bacu batubereye intumwa bakaza kutumenyesha ingoma y’Imana biciye muri Qor’an ntagatifu yo kudukebura hakoreshejwe ubutumwa bwayo“.

Imam w’Abayislam mu karere ka Muhanga, Sheikh Kajeguhakwa Ismael avuga ko hari Abayislam batarabasha kugira ubumenyi bwo kumva impamvu zo gutamba igitambo. Yibutsa ko gutamba igitambo ari byiza kuko bikugeza ku byishimo bigufasha kubana n’abandi, ariko utabashije gutamba afite ubushobozi ntabwo aba akoze ibyateganyije na Nyagasani igihe yasabaga Ibrahim gutamba umwana we w’ikinege.

Agira kandi ati” Ntabwo dukwiye kwishimana n’imiryango yacu gusa. N’abandi bose duturanye dukwiye gukomeza kubakana ubucuti n’abaturanyi bacu kandi tukita ku bakene n’impfubyi n’abandi bababaye tukabaha kubyo dufite tukabisangira”.

Yibutsa abayislam ko bakwiye kwibuka intego z’idini ya Islam, bakubakira ku butumwa bwagiye buhabwa intumwa z’Imana n’Igihe cyose bagiye batumwaho bakibuka ko abafite intege nkeya bakwiye guherwaho bagahabwa isumbwe nk’uko intumwa y’Imana Mohamad yabikoraga agasabana nabo kandi akongeraho ibikorwa byiza .

Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama nk’Igitambo mu mwanya wo gutamba Umwana.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga