Kamonyi-Kibuza: Impanuka yakomerekeyemo abantu 19 barimo 13 bakomeretse bikomeye

Mu ijoro ry’uyu wa 01 Nyakanga 2023 mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ahitwa mu Kibuza, imodoka ntoya (Mini-Bus) Toyota Hiace yagonze imodoka 2 hakomereka bikomeye abantu 13 bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali-CHUK, abandi 6 bakomereka ku buryo bworoheje bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi cyegereye ahabereye impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amapyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye ku murongo wa Telefoni ngendanwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yatewe n’uko uwari utwaye iyi Toyota Hiace yavaga Kigali yashatse guca ku zindi modoka zari zimuri imbere, agonga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris, iyi nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Mahindra, nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Toyota Corolla. Abantu 19 bahise bakomereka, barimo 13 bakomeretse bikabije.

Imodoka Toyota Hiace yateje ibi byose, ifite ibiyiranga ( Pulaki), RAB 782S yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga. Iyo yagonze ya Toyota Yaris ifite Pulaki RAG 431 N, mu gihe Mahindra yagonzwe yari yambaye Pulaki RAF 678A. Toyota Corolla Pulaki zayo ntabwo twabashije kuzimenya

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, akomeza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kubakiriza ibyapa biri ku muhanda byaba ibiburira ndetse n’ibibuza abatwara gutambuka batabifitiye uburenganzira, kwitwararika igihe bari mu muhanda bakirinda kuba ba Nyirabayazana b’impanuka.

Yagize kandj ati” Nta muntu utwara ikinyabiziga ukwiye kwirukanka ngo yirengagize ibyapa biburira umuyobozi w’ikinyabiziga cyangwa ibimubuza gutambuka mbere kandi atabifitiye uburenganzira“.

Nkuko akomeza abivuga, SP Emmanuel Habiyaremye yemeza ko impanuka ikimara kuba, aba bayobozi b’ibi binyabiziga bapimwe bagasanga nta n’umwe wanyoye ibiyobyabwenge. Avuga ko impamvu yateye iyi mpanuka ari ukugenda nabi kw’imodoka TOYOTA HIACE RAB 782 S yagonze izindi kubera kugenda nabi.

Mu yandi makuru twamenye ni uko uyu mushoferi cyangwa se Umuyobozi w’iki kinyabiziga cyateje impanuka yajyananywe nacyo gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

Abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange baributswa ko Gahunda ya GERAYO AMAHORO ireba buri wese.

Imodoka yaguye munsi y’akarere.

Mu gihe iyi mpanuka yabaga, hari indi nayo hahise ibera munsi gato y’Akarere ka Kamonyi, aho imodoka ntoya y’ivatiri yarenze umuhanda ikagwa mu muferege cyangwa se Ruhurura itwara amazi impande y’umuhanda wa Kaburimbo, aho yagenderaga. Amakuru ku cyateye iyi mpanuka n’uko byagendekeye abari bayirimo ntabwo twabashije kubimenya kuko abo twahasanze ntawashakaga kugira icyo avuga. Gusa Polisi yatabaye imodoka ikurwa muri iyi ruhurura.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, nta makuru mashya ku buzima bw’abajyanywe kwa Muganga twari twakamenya.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →