• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri kwirinda ibishuko

Umwanditsi
July 13, 2023

Mu kuzirikana ibikorwa bya Padiri Ramon, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Ntivuguruzwa Balthazar yasabye abanyeshuri biga mu kigo cyitiriwe Padiri Ramon giherereye mu Murenge wa Ngamba ahazwi nka Kabuga, ko ubwo bagiye mu biruhuko bakwiye kwirinda ibishuko bazahura nabyo. Yabasabye kurangwa n’ibikorwa byiza nkuko Padiri Ramon yabigenje agafasha abaturage b’agace iki kigo giherereyemo, babona Imihanda, Amashuri n’ibindi bikorwaremezo birimo no kwegerezwa Ivanjili nk’umukiro w’abatuye Isi.

Musenyeri Ntivuguruzwa, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023 mu birori byo kuzirikana ibikorwa byakozwe na Padiri Jose Ramon Amunarriz ufatwa nk’urufatiro rw’ibikorwa by’iterambere byakomotse kuri Paruwasi ya Kabuga yitiriwe Tereza w’Umwana Yezu ndetse uyu Padiri akaza kwitirirwa Ishuri ry’Imyuga rya Kabuga (Father Ramon Kabuga TSS).

Musenyeri Ntivuguruzwa Ati” Uyu munsi turimo kwibuka ibikorwa byiza byakozwe na Padiri Ramon kandi yabikoze ashakira ineza abaturage batuye muri iki gice kuko yabonye ko bari bakeneye ibikorwa by’iterambere. Nkanjye wamubonye twaganiriye nabonye yari afite imishinga ikomeye kandi myiza y’iterambere ritarobanura ryashakiraga abaturage ba hano i Ngamba muri Kabuga ibyiza gusa“.

Yakomeje yibutsa urubyiruko by’ubwihariko abanyeshuri barererwa muri iki kigo ko ubwo bagiye mu biruhuko bakwiye kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi. Yabasabye kujya mu miryango myiza ibigisha kwegerana n’Imana bagasenga kuko bizabafasha kwirinda abazashaka kubashuka bagendereye kubangiriza ubuzima.

Umuyobozi w’Ababyeyi barerera muri Kabuga TSS, Uhorakeye Florentine avuga ko ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon washinze iki kigo bizahora byibukwa.Ati” Turishimira ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon kuko yafashije abari batuye hano muri iki gice kuva mu bwigunge, anagerekaho kutwegereza Ivanjili maze ahembura Roho zacu, anibuka ko abana badafite aho kwiga aduha amashuri kuva mu mashuri abanza anongeraho ishuri ry’Imyuga kandi turishimira uburere n’uburezi abana bacu bahabwa bufite ireme rigaragarira buri wese. Abana bacu bigishwa kuzaba abaturage banogeye Igihugu n’Imiryango yabo bakiteza imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yashimye uruhare rwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu guteza imbere uburezi, ashimangira ko badashidikanya ko n’uburere butangirwa mu bigo bya Kiriziya Gatolika bufite ireme nyaryo ugereranyije n’ibindi bigo by’andi matorero.

Dr Nahayo/Meya Kamonyi.

Akomeza yizeza ubuyobozi bw’amashuri ndetse n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi ko ubufatanye bafitanye n’inzego za Leta buzabageza kure, kandi ko ubufatanye nyabwo bufasha abaturage kugera kuri byisnhi. Yibukije ko n’imbogamizi bahura nazo zizwi, zirimo gushakirwa ibisubizo.

Umuyobozi w’Ikigo cya Kabuga cyitiriwe Padiri Raamon, Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie avuga ko ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon ari umusemburo w’Ibyiza bagejejweho ko kandi byafashije abatuye iki gice. Ahamya ko ibikorwa ari byinshi kandi ko urebye n’igihe gishize ngo iyo imihanda yubatswe itahaba biba bigoye kuhagera.

Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie.

Padiri Cyiza, akomeza yibutsa abanyeshuri ko ibikorwa bya Padiri Ramon bikwiye kubabera imbarutso yo guharanira kudatsindwa amasomo kuko bo baba bikorera bategura ejo hazaza mu gihe Padiri Ramon we yabikoreraga abandi.

Padiri Jose Ramon Amunarriz, yavukiye mu gihugu cya Espagne ahagana mu 1932 yitaba Imana mu mwaka w’2002.

Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 iki kigo cyari gifite abanyeshuri 429 harimo abahungu 231 n’abakobwa 198, mu mwaka wa 2023 mu banyeshuri 59 hari 6 batsinze neza baza mu cyiciro cya mbere naho 52, 5% bose babonye amanota abajyana muri Kaminuza.

Mu cyerekezo cya 2024, Igihugu cy’U Rwanda kihaye intego yuko abanyeshuri bagera kuri 60% bazajya barangiza amashuri bose bazajya baba basoje amasomo y’ubumenyi ngiro.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga