• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Amaburakindi no kutamenya bibatera gukora ibyaha by’inzaduka n’ibyangiza ibidukikije

Umwanditsi
July 21, 2023

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Ngaru, Umudugudu wa Gitega, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangije ubukangurambaga ku byaha by’inzaduka n’ibyaha bibangamiye ibidukikije. Abaturage bavuga ko bimwe muri ibi byaha babikoreshwa no kutabimenya ndetse n’amaburakindi ku bwo gukunda amafaranga yo kubatungira imiryango.

Uwineza Marie Josee, afite imyaka 35 yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko atari azi ko kujya mu bucukuzi butemewe bwangiza ibidukikije bushobora kuba icyaha gihanwa n’amategeko ku babikora. Avuga kandi ko hari icyatsi kimeza cyitwa Rwiziringa kiboneka ndetse gishobora kunyobwa atari azi ko kugikoresha ukinywa ari icyaha.

Yagize Ati” Tubonye ko ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro butemewe n’amategeko bushobora kwangiza ibidukikije bushobora kuba intandaro yo gukora icyaha kandi menye ko hari ibindi bimera by’ibyatsi byitwa Rwiziringa biboneka ahantu hose bishobora guhekenywa cyangwa bikanyobwa ukaba wabihanirwa n’amategeko”.

Mugenga Dismas w’imyaka 39 avuga ko ibyaha byangiza ibidukikije atari abizi kandi babihoragamo. Ahamya ko ubwo babyigishijwe babimenye kimwe n’ibyaha by’inzaduka byo batabibona cyane kuko benshi baba bibereye mu bunyogosi bw’amabuye y’agaciro, kandi ko n’ababikora ari kubera amaburakindi.

Yagize Ati” Hari byinshi twakoraga umunsi ku munsi tutabizi ariko ubwo batwigishije babonye ko dusanzwe tugwa muri ibi byaha by’inzaduka. Babitubwiye tugiye kwigisha abandi babivemo kuko hari abacukuraga amabuye mu bunyogosi bw’amabuye y’agaciro bakangiza ibidukikije kubera amaburakindi”.

Abakozi b’ubugenzacyaha-RIB mu mpuzankano yabo.

Mukandebe Domina, avuga ko mu byaha by’inzaduka babwiwe harimo gukoresha urumogi, Cocaine, Mugo kunywa lisansi, kunywa kore y’inkweto. Yemeza ko atarabibona ariko abimenye akaba agiye kubirwanya kuko ibi byose byakwica ejo hazaza h’abana.

Yagize Ati” Hari byinshi mu biyobyabwenge twamenye harimo; Gukoresha urumogi kurunywa no kurucuruza ndetse no kuruhinga, Mugo, kunywa Lisansi na kore ikora inkweto. Ntabwo bimwe tubizi ariko tugiye kurwanya ibi byose twabwiwe kuko byatwicira ubuzima bw’abana tubyara”.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Silas Katabarwa yabwiye abaturage ko badakwiye kwishora mu byaha kuko bibakururira gufungwa by’igihe gito cyangwa kirekire. Ati” Ntabwo mukwiye kwishora mu byaha kuko bibatandukanya n’imiryango yanyu mugafungwa by’Igihe gito cyangwa kirekire mugasiga imiryango mu bibazo bitoroshye ntibashobore gutera imbere”.

Abaturage bahawe umwanya barabaza.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Muhanga, Nyirimigabo Venuste mu kiganiro yatanze yibukije abaturage ko badakwiye kuba urufatiro rwo gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu byaha byabakururira gufungwa. Yabibukije ko ibyo bakora byose badashishoje bishobora kuba icyaha ndetse bishobora kubakururira Ibihano byo gufungwa by’Igihe gito cyangwa kirekire kubera kutamenya.

Mu bindi byagarutsweho muri ubu bukangurambaga, abaturage bibukijwe ko kuba ibihazi bijya gucukura byitwaje intwaro gakondo cyangwa abanyogosi nabyo bishobora kubakururira ibyago byo gufungwa.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage basabwe kuba maso kuko bamwe mubo babana bashobora kubashora mu byaha batabizi. Mu byo bashorwamo harimo nko kubabitsa ibiyobyabwenge bajyana ahandi kubigurisha, bityo bakaba bagirwa indiri y’aho byagurirwa. Basabwe kuba umusemburo w’ibyiza byo kwanga ikibi, bakagaragaza abacuruza, abahinga n’abakoresha ibiyobyabwenge bivugwa. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti“ Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’Inzaduka“.

Ibiro ngendanwa mu modoka za RIB zabigenewe, abaturage batanze ibirego.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga