• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Nyanza: Byitezwe ko abasaga ibihumbi 10 bazitabira igitaramo“ I Nyanza Twataramye”- Meya Ntazinda

Umwanditsi
July 27, 2023

Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda kizwi ku izina rya” I Nyanza Twataramye” gisigaje iminsi mike ngo kibe ku nshuro ya 9. Giteganijwe gutangira mu ijoro rya Tariki ya 4 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza. Ni igitaramo kizabanzirizwa no kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umuganura wa 2023 nawo uri kuri uwo munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki gitaramo ndangamuco kizaba ku munsi w’Umuganura biteguye kwakira abantu basaga ibihumbi icumi bazakitabira. Ati” Twafashe umwanzuro wo kujyana iki gitaramo kuri Sitade y’Akarere ka Nyanza mu rwego rwo gufasha abaturage benshi baba bifuza kukitabira kuko mu mwaka wa 2022 mu gitaro giheruka abasaga 1/2 cy’Abitabiriye ntabwo babashije kugikurikira kubera ko aho cyari cyabereye mu Rukari habaye hato. Uyu munsi turifuza ko hitabira benshi kurushaho kandi banarusheho kwidagadura neza”.

Akomeza avuga ko guhera ku munsi w’Umuganura, umujyi wa Nyanza uzaba ufite ibikorwa bitandukanye birimo n’isiganwa ry’Amagare rizaturuka i Kigali risorezwe i Nyanza ryiswe “Royal Nyanza“. Ni isiganwa rizakinwa tariki ya 5 Kanama 2023 ndetse ku itariki ya 6 nabwo bakazakina bazenguruka mu bice by’umujyi wa Nyanza.

Meya Ntazinda, yemeje ko uyu mwaka hazaba hari abahanzi n’amatorero atandukanye azafasha abazitabira kuryoherwa. Yagize ati” Nkuko n’ubushize byagenze tuzaba dufite amatorero n’abahanzi batandukanye bazafasha abazitabira iki gitaramo ndetse n’abazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga n’amateleviziyo kandi bazishima”.

Igitaramo“ I Nyanza Twataramye” harimo imbyino, indirimbo gakondo n’indi mikino yitsa ku muco Nyarwanda by’umwihariko ibihe byarangaga Umuganura. Ubusanzwe Igitaramo ndangamuco “I Nyanza Twataramye” mu bihe bitandukanye cyaberaga mu Rukari mu Karere ka Nyanza ndetse kikaba mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Ni igitaramo gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda biciye mu ndirimbo n’imbyino gakondo, Imivugo ndetse n’ibindi bitandukanye bisigasira Umuco.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga