• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi-Nyamiyaga: Habonetse Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Umwanditsi
July 28, 2023

Mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, mu isambu ya Kamana Justin yaguze na Nyirarudodo Elizabeth, hatahuwe imibiri ine y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amakuru yamenyekanye ubwo abakozi bacukuraga umusarane bageze muri Metero 1,40m babona umubiri bahita bahagarara, bamenyesha inzego z’ubuyobozi, aho nyuma bakomeje gushakisha bakabona imibiri ine.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko iyi mibiri yabonetse nyuma y’amakuru yatanzwe n’abakozi bacukuraga umusarane.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona amakuru, habayeho ubufatanye bw’abaturage, inzego z’ubuyobozi hamwe na Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamiyaga, bakoze umuganda wo gushakisha muri icyo cyobo cyacukurwaga babona imibiri ine bigaragara ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga kandi ko iyi mibiri yabonywe basanze igeretseho amabuye.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko nyuma y’iki gikorwa cyo kubona iyi mibiri, ubuyobozi bwasabye abaturage ko buri wese waba afite amakuru y’ahantu hose azi hiciwe Abatutsi, aho bashyize imibiri y’abishwe ko yayatanga mu buryo bwose.

Imibiri yabonetse, hafashwe icyemezo cy’uko iba ishyizwe mu biro by’akagari hagakomeza iperereza. Nyuma yo gukusanya amakuru nibwo iyi mibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga