• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Abakorerabushake bahuguwe ku burenganzira bw’abana n’abafite ubumuga

Umwanditsi
July 30, 2023

Mu kurushaho gusigasira uburenganzira bw’abana n’abafite ubumuga, Abakorerabushake basaga 100 baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Muhanga, bahuriye mu cyumba cy’inama cy’akarere bahugurwa ku gufasha uko bu burenganzira bwabungabungwa. Bigishijwe uko bamenya ibibazo n’uko bakora raporo ku bigaragara aho batuye.

Uwase Gisele, umwe mu bahuguwe yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya mahugurwa amuhaye ubumenyi bwo kureberera uburenganzira bw’abana n’abafite ubumuga bakiyumva nk’abandi. Ahamya kandi ko amusigiye ubumenyi mu kumenya gutanga amakuru ku bibazo bitandukanye ku bavutswa uburenganzira bwabo.

Yagize Ati” Duhawe ubumenyi bugiye kudufasha gukaza ingamba zo kureberera uburengazira bwa Muntu kandi tukareba niba hari abana n’abafite ubumuga bahezwa bakamburwa uburengazira bwabo bityo tugatanga amakuru ku bibazo bibangamiye iki gice kubavutswa uburenganzira bwabo“.

Abitabiriye amahugurwa, bahamya ko ubumenyi bahawe ari ingenzi mu kwita ku burenganzira bw’abana ndetse n’abafite ubumuga. 

Hakizimana Viateur, avuga ko umwana ufite ubumuga adakwiye guhishwa kuko uburenganzira bwe buba buhungabanyijwe. Yibutsa ababyeyi ko buri mwanzuro wose ufashwe mu muryango ugomba gushyira imbere umwana, ihame ry’uburengazira rikarushaho kubahirizwa.

Ati” Umwana ufite ubumuga ntakwiye guhishwa kuko uba umubuza uburenganzira akwiye guhabwa bwo kwegerana n’abandi. Ababyeyi bagomba kumenya ko umwanzuro wose ufashwe mu muryango ushobora kugira ingaruka ku bana. Umwana agomba kurindwa ihohoterwa bityo uburengazira bwa Muntu bukarindwa kurushaho“.

Twagiramariya Christine, avuga ko muri aya mahugurwa hari ibyo basanze bikorwa bikabangamira uburengazira bw’umwana n’abafite ubumuga kandi ari bo banyantege nkeya bakwiye kwitabwaho. Ati” Aho dutuye hari bimwe mu byo tubona bigaragara ko ari ihohoterwa. Hari abana bajya mu birombe batarageza imyaka 18, tugiye kwigisha abandi twasize inyuma ko uburenganzira bwa muntu bukwiye kwitabwaho kuko abana n’abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko nibo banyantege nke, tukirinda kubakoresha imirimo ivunanye”.

Uwizeye Marie Therese, Komiseri ushinzwe gukurikirana uburenganzira bw’abana n’abafite ubumuga, impunzi, abakozi b’abimukira n’imiryango yabo n’ibidukikije, avuga ko aya mahugurwa y’abakorerabushake agamije kubaha ubumenyi buruseho mu kugira uruhare rwo kumva inshingano zabo. Ahamya ko bamenye neza ibyo bagiye gukora mu gukurikirana neza ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana n’ubw’abantu bafite ubumuga.

Yongeyeho ko abahuguwe basobanukiwe neza uko umuntu ashobora guhungabanyirizwa uburenganzira, uko batanga raporo ku bibazo bitandukanye. Avuga ko iyo babonye Raporo hari urwego ku rwego rw’Igihugu rusesengura rugashyikiriza izindi nzego ibibazo byagaragaye.

Akomeza avuga ko muri iyi mikoranire hari ibyo bashaka ko aba bahuguwe bagaragaza birimo; Ihohoterwa, Imirimo ikoreshwa abana, Abana bata amashuri imburagihe n’ibindi. Ahamya ko ahari ibibazo bishakirwa ibisubizo n’ubwo hakiri urugendo.

Muri aya mahugurwa, aba bakorerabushake bibukijwe ko bagomba gukurikiranira hafi bakagenzura ibikorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’imiryango ibanye mu makimbirane kuko abana aribo bahangayika kurushaho, abiga bakava mu mashuri bakajya mu muhanda gusabiriza n’ibindi usanga bibangamira uburenganzira bwabo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga