• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umwalimu akaba n’umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop agiye kumurika Album ya Kabiri

Umwanditsi
July 30, 2023

Habimana Thomas, umwarimu wigisha amasomo y’ikoranabuhanga muri Koreji ya Tekeniki ya Rubavu(Rubavu Technic College-RTC), akaba n’umuririmbyi wihebeye umuziki aho aririmba mu njyana ya Hip Hop, agiye kumurika Album ye ya kabiri yise“ Intumwa za Rubanda” iriho indirimbo 10.

Yitwa Habimana Thomas ariko akoresha izina ry’ubuhanzi rya” Thomson“. Yatangiye kwandika zimwe mu ndirimbo ze ahagana mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu ishuri rya GS Marie Reine APEDI Rwaza, riherereye mu karere ka Musanze.

Nyuma, yaje kubona Buruse ajya kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Gihugu cy’Ubuhinde ari naho yazamuriye impano ye y’ubuhanzi agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2013, akomeza iyo mpano ndetse mu mwaka wa 2014 amurika Album ye ya mbere yise“ Wikwiheba Ugihumeka” yariho indimbo 12 zo mu njyana ya Hi Hop.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ku bihangano bye no kuri iyi Album agiye gushyira hanze, yagize ati“ Ndategannya gushyira hanze indirimbo 10 zigize “Album” yanjye nahaye izina rya” Intumwa za Rubanda“. Indirimbo ziyigize zifite ubutumwa bugenewe abato n’ibihe tugezemo ndetse n’abakuru bazibonamo kuko burya twabigiyeho byinshi, ariko bakwiye no kumenya ko ibihe bigenda bisimburana. Ibyanjye mbisanisha n’uburezi ntanga mu kigo nigishamo”.

HabimanaThomas uzwi nka Thomson, avuga ko nta hantu hihariye hacururizwa izi ndirimbo ze kuko adakora umuziki nk’akazi k’ubucuruzi. Ahamya ko akazi k’uburezi akora kamufasha gutanga ubutumwa bwe ku buntu nta kiguzi gitanzwe.

Yagize Ati” Ntabwo njyewe nkora umuziki ngamije ubucuruzi, ahubwo njyewe nkora nshaka gutanga ubutumwa ndetse nkabihuza n’uburezi n’uburere ntanga nta kindi kiguzi ntegereje ku muziki nkora ahubwo ni ubutumwa mba nshaka gutanga“.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi Album yamaze gukorwa ndetse indirimbo 5 zifite amashusho. Avuga ko hari izindi ndirimbo 8 zikoze mu buryo bw’inyandiko (Lyrics) ndetse zimwe muri izi akaba yarazikoranye n’abahanzi batandukanye bamwe muri bo bakazamufasha kumurika iyi Album. Muri abo bahanzi bakoranye bazanamufasha barimo; G Bruce, Fica Magic, Vicky the Creator na T Yak, umuhanzi ukizamuka umenyerewe mu mujyi wa Muhanga mu kuririmba indirimbo z’ibisope.

Thomson

Mu gusobanura uburyo ahuza umuziki n’amasomo atanga nka Mwarimu, yabwiye intyoza.com ko abifatanya kandi ko binatuma yigisha neza abanyeshuri bakabasha kumva neza amasomo, bagafata n’urugero rwiza rw’impinduka z’ubuzima bwa muntu binyuze mu butumwa atanga.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga