Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yarashe umugabo wari ukurikiranyweho gutema umugore we

Umugabo Badege Eduwari wari ukurikiranyweho gutemagura umugore we, yarashwe na Polisi mu rukerera rw’uyu wa Kabiri Tariki 08 Kanama 2023 ubwo yari agiye kwerekana intwaro yakoresheje atema umugore we. Abaturage bavuga ko kuraswa k’uyu Badege byabahaye ku ruhuka kuko bahoranaga ubwoba bw’uko yabagirira nabi.

Niyonshuti Maritini, umuturage mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko umubyeyi watemwe na Badege ari Mushiki we bavukana.

Avuga ko Nyiramukunzi Claudine ariwe watemwe hakoreshejwe imihoro( yatyajwe kuri Ponseze). Ati“ Yamutemye umutwe, amuteka amaboko yombi aracagagura. Kumwe yaragucagaguye cyanee! Kw’iburyo kurimo imihoro igeze kuri itandatu, ukundi nako atemaguramo imihoro itatu, umutwe nawe arawutema akuraho ugutwi”.

Akomeza avuga ko uyu muramu we yari umugabo wananiranye, ko no gutabarwa kwa mushiki we nubwo yari habi byatewe n’akana gato kabo kavugije induru gatabariza Mama, abantu batabara bwangu, ajyanwa kwa Muganga Remera Rukoma, barananirwa, ajyanwa Butare nabwo biranga bamuzana CHUK.

Abaturage bamwe bakiriye urupfu rwa Badege nko kwiruhutsa kuko bavuga ko bahoranaga ubwoba ko nabo azabamara bitewe n’imyitwarire ye mibi yamurangaga. Bavuga kandi ko uyu Badege yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akarangiza ibihano ariko imyitwarire ye ikamunanira kubana n’abandi yasanze.

Mukantagengwa Alphonsine, umwe mu baturage wari aho inzego z’umutekano zaganirije abaturage nyuma y’iraswa rya Badege Eduwari, avuga ko mu butumwa bahawe na Polisi n’izindi nzego babasabye gukumira icyaha batangira amakuru ku gihe. Avuga kandi ko uru rupfu nta kibazo barufiteho ngo kuko uwamenye amaraso nta kindi babona akwiye.

Ati“ Urupfu rwe nta kibazo turufiteho kuko…, umuntu wishe undi se ubundi wowe wakwakira urupfu rwe gute? Usibye ko nawe agomba kwicwa. None se niba yari acitse kandi afite icyaha, byagenda bite? Ntabwo tubifashe nabi nta n’ikibazo tubifiteho, biduhaye isomo ko umuntu wese akwiye gutinya kumena amaraso ya mugenzi we no gukora icyaha”.

Ibed Niyobuhungiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko uyu Badege Eduwari wishwe arashwe yavutse mu 1978, akaba yari afitanye abana batatu n’umugore we yatemye Imana Igakinga ukuboko kuko agihumeka.

Gitifu Obed, avuga ko iraswa rya Badege ryabaye ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho( imipanga ibiri) yavugaga ko yatemesheje umugore we, hanyuma bageze hafi y’aho yamutemeye, ariruka, bamusabye guhagarara aranga, barasa mu kirere yanga guhagarara, hafatwa icyemezo cya nyuma cyo kumurasa ahita apfa.

Akomeza avuga ko uyu Badege Eduwari agitema umugore we akabona abantu batabaye yahise yiruka aracika, nyuma aza kwishyikiriza Polisi ya Muhanga ariyo yamwohereje Kamonyi-Gacurabwenge aho yakoreye icyaha.

Bamwe mu baturage muri iki gitondo ubwo bari bamaze kuganirizwa n’inzego z’ubuyobozi zirimo n’iz’umutekano hafi y’aharasiwe Badege Eduwari. 

Mu butumwa bwahawe abaturage nguko Gitifu Obed abivuga, babasabye kwirinda ibyaha, kwirinda amakimbirane, bagakumira icyaha batangira amakuru ku gihe ku cyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →