• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Bahawe impanuro mbere yo kwitabira amarushanwa ya FEASSA

Umwanditsi
August 13, 2023

Amakipe 5 yo mu karere ka Kamonyi mu mikino itandukanye azahagararirwa u Rwanda mu mikino y’ibigo by’amashuri yo mu gice cy’uburasirazuba bw’Afurika (FEASSA) bahawe impanuro mbere y’uko bitabira aya marushanwa. Basabwe gukoresha imbaraga z’umutima n’umubiri bakazatahukana intsinzi, bagahesha ishema Igihugu imbere y’abo bazaba bahanganye muri iyi mikino izatangira ku wa 19 Kanama 2023 mu karere ka Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije abakinnyi bagize aya makipe ko bagomba gukomeza gukoresha umutima bakoresheje batwara ibikombe by’imbere mu gihugu bityo bikabatiza intege zo kwitwara neza muri aya marushanwa.

Yagize Ati” Muri amakipe meza kuko mwatwaye ibikombe bya mbere muri buri mukino mwakinnye. Byatumye mubona itike yo kujya mu mikino ihuza ibigo by’amashuri mu gice cy’uburasirazuba bw’Afurika ariko umutima n’ingufu mwakoresheje mutwara ibi bikombe munawukoreshe neza muheshe ishema akarere kacu n’Igihugu kandi mwatwara n’ibi bikombe mugiye guhatanira i Huye”.

Akomeza abibutsa ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura batojwe n’ababyeyi babo ndetse n’ibigo bigamo, abizeza ko bazababa hafi. Ati“ Turabasaba ko muzarangwa n’ikinyabupfura nkuko mwagitojwe n’ababyeyi banyu ndetse n’ibigo mwigaho. Muzitwararike icyabangiriza isura imbere y’Ibindi bihugu. Natwe ntabwo tubohereje gutya gusa tuzababa hafi, tuzabasura kugeza amarushanwa arangiye tugatahukana intsinzi izaba yabonetse mu guhatana kwacu”.

Ibikombe byatwawe mu bihe bitandukanye basabwe kubyongeraho ibindi.

Umyobozi w’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi (ESB/Kamonyi) akaba n’umuyobozi w’Imikino y’amashuri, Padiri Majyambere Jean D’Amour avuga ko afite amakipe ya Basketball abiri harimo; Ikipe ya Basketball ikinwa n’abakinnyi 3 kuri 3 ndetse n’ikipe isanzwe y’Abahungu ya Basketball isanzwe bizeye kuzazana umusaruro mwiza kandi ukwiye nkuko babigenje mbere.

Padiri Majyambere iburyo.

Yagize Ati” Dufite amakipe 2 ya Basketball haba abakina ari 3 kuri 3 mu bakobwa ndetse n’ikipe y’abahungu kandi amakipe yacu ava mu karere ka Kamonyi twamaze kubaka ikintu cyo gutinywa n’andi makipe kuko abo twagiye duhura nabo babonye ko tutoroshye. Buri kipe mu ma kipe 5 azahagararira Igihugu cyacu yaritoje kandi tunagiye hakiri kare kugirango tubashe kwitegura neza tumenyere ibibuga ku buryo abo tuzahura tuzabatsinda tukagarukana ibikombe”.

Buri kipe yasabwe gukora iyo bwabaga ikazana intsinzi.

Umuyobozi w’Ishuri rya ECOSE-Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, Padiri Faustin Nsengiyumva avuga ko ikipe y’iki kigo y’umupira w’Amaguru mu bahungu yiteguye kwitwara neza ikazagarukana intsinzi. Ati” Ikipe yacu y’Umupira w’Amaguru yaritoje kandi ibyari bikenewe byose twarayibihaye ikitujyanye ni ukwitwara neza tukabona intsinzi zirimo n’igikombe bityo rero twiteguye guhesha ishema Igihigu cyacu kuko uwabaye uwa mbere buri gihe ahagarara ku cyubahiro cye agakoresha intege zose agamije kugera kucyo yifuza”.

Akarere ka Kamonyi kazahagararirwa n’amakipe 5 harimo umupira w’amaguru ku bahungu bazaba bahagarariwe n’ishuri rya ECOSE/Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, hari ES Gatizo mu bakobwa, hari amakipe 2 y’umukino w’intoki-Basketball yo mu kigo cya ESB aho harimo abakobwa bakina 3 kuri 3, hakaba ikipe y’Abahungu  hakiyongeraho abakinnyi 3 b’abakobwa basiganwa ku maguru harimo umwe wirukanka metero 100, 200, 400 ndetse n’abandi 2 birukanka metero ibihumbi 5(5000m), bose biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera Rukoma(GS Remera Rukoma).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga