Huye: Abagera kuri 146 mu ngamba zo guhanga imirimo mishya 8,000

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere ka Huye basaga 146, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo biga ku guhanga imirimo mishya muri aka karere. Hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere, bagaragaje gahunda bafite mu guhanga imirimo mishya ibihumbi umunani(8,000), aho urubyiruko ruza ku isonga.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hateguwe inama yiswe “District dialogue on decent work and employment promotion”, hagamijwe kuganira no gufata ingamba zihamye zo kongera imirimo mishya mu rubyiruko, ndetse no kunoza imirimo ikorwa.

Meya Sebutege agaragaza ibibazo n’ibisubizo ku bijyanye n’Akazi n’ibyo bateganya. 

Sebutege Ange, umuyobozi w’Akarere ka Huye yagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu karere kiri kuri 19.7%,  isesengura kandi ryerekana ko ubushomeri buri hejuru mu bantu bize mu mashuri y’uburezi rusange ugereranyije n’abize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Meya Sebutege, yagaragaje ibindi bibazo biri mu rugendo rwo guhanga imirimo inoze, atanga ingero ko hari abakozi badafite amasezerano y’akazi yanditse, abadahemberwa mu kigo cy’imari cyemewe, abadateganyirizwa mu zabukuru ndetse n’ibyago bikomoka ku kazi, n’ikibazo cy’ubwirinzi ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.

Abagera ku 146 bitabiriye ibiganiro.

Yakomeje asaba abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu gushaka ibisubizo. Ati: Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku ngamba zikwiye gufatwa hagamijwe kuzamura igipimo cyo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Yakomeje agaragaza ko Akarere ka Huye gafite ingamba kagiye gushyira mu bikorwa muri gahunda yo guhanga imirimo mishya igera ku 8,000 uyu mwaka umwe.

Hari kandi gahunda yo gushishikariza Urubyiruko kwitabira gukorera amafaranga mu mishinga yo gusana imihanda, road maintainance projects, Binyuze muri Huye Employment Center, guhuza abikorera n’amashuri y’ubumenyingiro, abize ubumenyingiro bagahuzwa n’abakora ubucuruzi bujyanye n’ibyo bize. Ndetse  no guhuza abashaka imirimo n’abatanga imirimo.

Mu bindi, Akarere kazashyira imbaraga mu guhuza ururbyiruko rufite imishinga n’ibigo by’imali kugira ngo babone inguzanyo zifatika. Akarere kandi kazanashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kunoza umurimo, kongera umusaruro ku bafite akazi, gukangurira urubyiruko no kurufasha guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo.

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku kwihutisha ihangwa ry’imirimo mishya ku rubyiruko;

Madame Kayitesi Francine umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rango, yavuze ati “Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14. Buri murenge ufashije urubyiruko nibura rumwe uyu mwaka, twaba dufite urubyiruko rw’abagera kuri 14 bahanze imirimo, kandi bakaba bazabasha guha akazi abandi”.

Mwambali Faustin umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, nawe yagiriye inama abafite aho bahuriye no guhanga imirimo mu karere ka huye.

Mwambali Faustin mu ishati y’umukara aganira na Meya Sebutege.

Yakanguriye abakora mu miryago itari iya Leta, abikorera n’amadini, gufasha Leta muri uru rugamba. Ati “Tuvuge niba ukora muri ONG, birashoboka ko waha amahirwe urubyiruko ukarwemerera kwimenyereza umurimo mu byo mukora. Niba uri idini hakaba hari ibyo ukora ntibyakubuza gutanga umwanya ku rubyiruko rukaza kwimenyereza muri iryo dini”.

Izi nama nyunguranabitekerezo zateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye na Enabel. Zigomba kubera mu turere twose tw’igihugu guhera tariki ya 14 kugeza 31 Kanama 2023. Ku ikubitiro ibiganiro byatangiriye mu karere ka Huye, Gatsibo, Rusizi na Musanze.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →