• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Ngororero: Ibitaro bemerewe na Perezida Kagame bizatwara asaga Miliyari 33

Umwanditsi
August 15, 2023

Hashize igihe abaturage bo mu karere ka Ngororero bategereje kubakwirwa ibitaro bigezweho bemerewe na  Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame. Itangira ry’imirimo yo kubaka ibi bitaro ryadindijwe no kubanza gushaka ikibanza bubakamo bitewe n’ikibazo cy’amanegeka y’iki gice. Byarangiye hemejwe ko nta handi ho kubaka uretse ku Muhororo ahasanzwe ibitaro bishaje. Ubusaze bw’ibitaro bisanzwe, ubuto bwabyo bishobora gutuma bisenywa burundu serivise zikajya ahandi kugera ibishya byuzuye.

Mu Kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yahaye umunyamakuru wa intyoza.com avuga ko ibi bitaro bizubakwa ahasanzwe ibitaro bya  Muhororo ndetse anongeraho ko bigiye gutangira kubakwa. Yemeza kandi ko hari serivisi zizimurirwa ahandi mu gihe hazaba hatangiye ibikorwa byo kubaka ibitaro bishya.

Akomeza avuga ko hashize igihe Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Perezida Kagame yemereye abatuye Akarere ibitaro. Avuga ko bahise batangira kureba imiterere y’ubutaka bakubakaho bakaza kwemeza ko ibitaro bishya bitajyanwa kure y’ahasanzwe Ibitaro bya Muhororo kuko bizanafasha abaturage gukomeza guhabwa nyinshi muri serivisi kuko batahagarika burundu gutanga ubuvuzi ku baturage.

Meya Nkusi, yongeyeho ko mbere bari batekereje kwimurira serivisi zatangirwaga kuri ibi bitaro mu bigo Nderabuzima bya Muhororo ndetse no ku kigo Nderabuzima cya Ntaganzwa ariko bikaba bitarahabwa umurongo kuko bakibitekerezaho, bitari gusa muri ibi bigo bivugwa, ahubwo n’ahandi babona byashoboka hafi hafasha abaturage kujya yo kwaka Serivise basanzwe bahabwa.

Yagize Ati” Nibyo abaturage bacu bagomba guhabwa serivisi zatangirwaga kuri ibi bitaro bya Muhororo. Mbere twashakaga gutandukanya serivisi zimwe zikajyanwa ku bigo nderabuzima bya Muhororo na Ntaganzwa kuko twabonye ko byashoboka ko ibitaro byakubakwa mu bice bibiri(Phase II)“.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Muhororo, Dr Namanya William ku murongo wa Telefoni avuga ko izi nyubako z’ibi bitaro bisanzwe zishaje kandi ari na hato. Ahamya ko nihamara kubakwa hazaba hisanzuye, abakozi bakora neza. Yongera ho ko hari Serivisi z’ibi bitaro zizimurirwa mu Kigo nderabuzima cya Rusasa kuko hisanzuye bityo abakeneraga izi serivisi bakaba ariho bazajya bagana.

Ibi bitaro bizubakwa ku nkunga y’Ikigo cy’Abanyakoreya, aho bizubakwa mu bice bibiri hagamijwe kongera ubwiza bw’ahatangirwa serivisi z’ubuzima nubwo bitarasobanuka neza niba bizasenywa bigashyirwa hasi byose, aho ubwo serivise zose zihatangirwa zahita zimurirwa ahandi kugera byuzuye.

Iyubakwa ry’ibi bitaro, bizatwara amafaranga y’u Rwanda 33,568,569,000 frw nkuko inyigo ya mbere yabigaragaje nubwo ishobora kwiyongera bitewe n’uko ibiciro ku isoko byiyongereye. Ibitaro bya Muhororo byubatswe mu mwaka w’1952.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga