Rubaya: Abaturage basobanuriwe impamvu yo kwitabira amatora no kubaza abatowe inshingano

Abaturage b’Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, basobanuriwe ko gutora abazabayobora ari ngombwa muri Demokarasi, bukaba bumwe mu buryo n’uburenganzira bafite mu kwishyiriraho abayobozi babanogeye, bafite icyerekezo kandi babaganisha heza. Banibukijwe kandi ko mu ubu burenganzira bafite bwo gutora, banafite kubaza abo batoye inshingano babatoreye, bitabanyura bakabakuraho.

Mu bukangurambaga ku burere mboneragihugu no kwitabira Amatora bwatangijwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press), yasanze abaturage b’Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, basobanurirwa byimbitse impamvu yabo mu kwihititamo Abayobozi binyuze mu matora nk’uburyo bwa Demokarasi, banibutswa kandi ko bafite gukura icyizere kubo batoye batuzuza inshingano, bakabakuraho bakabasimbuza abandi nabwo bitoreye.

Pasiteri Munezero Jean Baptist-NEC

Ku ikubitiro, Pasiteri Munezero Jean Baptist umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora-NEC, ushinzwe gukurikirana Akarere ka Gicumbi na Burera mu bijyanye no gutegura no kuyobora amatora ndetse n’ibikorwa by’Uburere Mboneragihugu, yashimiye Pax Press avuga ko igikorwa yatangije ari nk’isuzuma( Evaluation) ryereka Komisiyo aho imyumvire y’Abaturage igeze mu kwitorera Abayobozi no kubabaza inshingano.

Ati“ Pax Press rero turabashimiye kuko ni Evaluation ( isuzuma) idufasha Komisiyo y’Amatora-NEC kumenya buryo ki abaturage inyigisho z’Uburere Mboneragihugu zibageraho”.

Abaturage bishimiye kwibutswa Uruhare rwabo mu kwihitiramo abayobozi no kubabaza inshingano.

Yakomeje yubutsa ko inshingano z’Umuturage mu matora ari; Kwitabira ibikorwa byose birebana n’Amatora kandi bagatangamo ibitekerezo. Muri ibyo bikorwa kandi abirimo inama zitegura amatora, amahugurwa aba ategura ibikorwa by’Amatora ku batoranijwe na Komisiyo iyashinzwe. Hari Inshingano ya Kabiri ni; Ukwitabira Amatora ku munsi w’Itora kandi agatora neza bitarimo gutora impfabusa, Gutora umuyobozi yihitiyemo nta kindi kibyihishe inyuma, ugatora uwo ubona azagira icyo akumarira.

Hari kandi Kwibaruza kuri Lisiti y’Itora, hakaba gufasha Komosiyo y’Amatora gutegura ahatorerwa, hakaba inshingano yo gutuma Amatora agenda neza agira uruhare mu kurinda umutekano w’ahatorerwa n’amatora muri rusange. Hari kandi Gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira icyabangamira amatora cyose.

Pasiteri Munezero, yavuze kandi ku nshingano y’Umuturage mu kwakira neza abitabira cyangwa abagera aho amatora abera, abo barimo Indorerezi zaba izo mu gihugu no hanze.

Nyuma y’izi Nshingano zose, yanavuze ko hari indi ikomeye cyane aho umuturage akwiye kuzirikana yo guherekeza Umuyobozi watowe kuko uyu muyobozi adafite umuturage wa mutoye atabasha kuzuza inshingano yatorewe. Yibukije ko iyo umuturage yakoze neza inshingano ze mu matora, azana Abayobozi beza, aba nabo bakazana imibereho n’Imiyoborere myiza mu gihugu, iyo nayo ikazana iterambere ry’Umuturage n’iry’Igihugu.

Avuga kandi ati“ Amatora akozwe neza mu buryo bw’Umucyo, mu buryo bwa Demokarasi ni Inkingi y’Imiyoborere myiza ndetse ni Inkingi y’Iterambere”.

Gitifu Bangirana wa Rubaya.

Bangirana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya utuwe n’Abaturage hafi ibihumbi cumi na bitatu( ni abaturage 12,811) avuga ko uyu ari umwe mu mirenge mu karere no mu ntara utajya ubamo ibibazo bigendanye n’amatora, haba kwica amatora no guhungabanya imigendekere myiza yayo. Yashimiye Pax Press ku gikorwa cyo kuza kwigisha no kwibutsa Abanyarubaya Uruhare rwabo mu matora bishyiriraho abayobozi bakwiye, bashoboye.

Kagina Emmanuel, Umujyanama w’Agateganyo wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi, mu ijambo rye nk’uwaje ahagarariye Umuyobozi w’Akarere utabashije kuboneka, yashimiye bikomeye Pax Press, uruhare ikomeje kugira nk’itangazamakuru mu gutuma Abanyarwanda bakomeza kwimakaza no kwimbika kwihuta mu iterambere risobanutse ryubaka Igihugu.

Abaturage bari bicaye bateze amatwi ibyo babwirwa ku matora basabwa kugira mo uruhare.

Yibukije Abaturage ko nkuko babibwiwe bakwiye kumenya no kuzirikana uruhare rwabo mu kwishyiriraho abayobozi, batora neza. Abibutsa ko igihe cyo gutora ni kigera bakwiye kuzatora neza nkuko babisobanuriwe. Yabasabye kandi kwibuka ko mu mwaka wa 2024 hari Amatora ateganijwe y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, abasaba kuyitegura neza bakazuzuza inshingano zabo.

Twizeyimana Albert Bodouin, Umuhuzabikorwa wa Pax Press uhuje Abanyamakuru basaga 200 mu Rwanda n’ibitangazamakuru 45, yibukije ko uyu ari “Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro“. Yabwiye Abanyarubaya ko Pax Press yaje kuganira nabo mu rwego rwo kubibutsa inshingano y’Umunyagihugu mu gutora, mu gukurikirana uwo yatoye no kumubaza inshingano.

Yakomeje abibutsa ko aribo ubwabo bafite kwitorera Umuyobozi mwiza bakanagira inshingano zo kumukurikirana bamubaza ibyo yabijeje umunsi yiyamamaza ngo bamutore. Abaturage kandi bahawe umwanya babazwa ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n’amatora, ubitsinze agahabwa amafaranga yiswe ayo kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

Muri iki gikorwa cy’ubu bukangurambaga bwakozwe na Pax Press, ni kunshuro ya mbere mu bikorwa byayo ikora kenshi byo kwegera abaturage n’Abayobozi aho yajyanye abaririmbyi, Orchestre Impala yasusurukije Abanyarubaya mu ndirimbo zitandukanye.

Impala zaracuranze karahava.
Abaturage bacinye akadiho.
Orchesre Impala basusurukije Abanyarubaya.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →