Muhanga: Bagaragaza icyuho mu kutamenya amakuru kwitangwa ry’inguzanyo zitubutse

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga baravuga ko batarabasha kumenya amakuru yimbitse ry’uburyo bashobora gukora imishinga igahabwa inguzanyo zitubutse zatuma bakora bakiteza imbere bagatanga akazi ku bandi benshi. Babigaragaje ubwo bari mu nama y’inteko rusange y’inama y’Igihugu y’Abagore bo muri aka karere, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2022-2023, banateganya ibyo bifuza kugeraho mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2023-2024.

Bamwe muri aba bagore baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza bavuga ko kumenya amakuru ari ibyambere ndetse no kubasha gukora imishinga yahabwa igishoro kinini nabyo ari ibindi bakwiye kwigishwa neza uko bayikora ariko kandi bakanishyira hamwe.

Bamwe mu bagore bitabiriye inama.

Mukashema Claudine atuye mu kagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro avuga ko atari amakuru batamenya gusa ngo hari n’ibyo bumva kuri radiyo ariko ntibamenye aho babariza kuko n’ababivuga usanga babica hejuru.

Yagize ati” Hari amakuru twumva ku maradiyo gusa tugategereza ko tuyamenyera hano iwacu tugaheba ndetse n’iyo tugiye mu nama usanga batubwira ko hari amafaranga atangwa ku bagore n’Urubyiruko ndetse ababitubwira bakakubwira ko uzajya kuri banki.  Dusanzwe hari abo dukorana ariko tugafata amafaranga macye yo gukoresha ibintu byoroheje”.

Mukantwari Claudine akomoka mu murenge wa Kabacuzi, avuga ko abagore bagifite intege nkeya mu kugana ibigo by’imari bagamije gusaba inguzanyo zakora ibikorwa bigari kandi byagutswe byatanga akazi ku bandi baturage bakiteza imbere.

Yagize ati” Abagore baracyafite intege nkeya mu kugana ibigo by’Imari kuko usanga batarabasha no gukora imishinga migari ihamye kugirango bake inguzanyo ngari zatuma babasha gukora imishinga yatuma hari benshi bahindurirwa ubuzima”.

Mbarushimana Odette, Rwiyemezamirimo ukora inkweto avuga ko abagore bakitinya ndetse n’abakora bagakoresha igishoro gito, ariko ko mu gihe batinyuka babasha kwiteza imbere bagatanga n’akazi.

Yagize ati” Njyewe njya gutangiza uyu mushinga narimfite amafaranga ibihumbi 300 ariko mu myaka ibiri ishize nageze ku gishoro cy’Ibihumbi 800, ariko kubera ubucye bw’Igishoro mfite ntabwo ndatanga akazi ku bantu benshi. Natwe abagore ntabwo turabasha gutinyuka kugana amabanki ngo dutange imishinga migari yatuma tubasha gutanga akazi ku bantu benshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashishikarije abagore kwitinyuka bagakora imishinga migari, isaba igishoro kinini. Ati” Ni mukora imishinga migari yagutse mu kayiha za banki bazabaha inguzanyo ngari zatuma mubasha gutangira imishinga kandi hari n’abiteguye kubafasha bakabaha amafaranga, bakanabishingira kugirango bigende neza kandi twizeye ko icyo umugore yagiyemo giteza imbere igihugu n’umuryango muri rusange”.

Meya Kayitare Jacqueline.

Muri iyi nama, aba bagore bibukijwe ko aheza h’ejo hazaza hategurwa hakiri kare, ko icyo basabwa ari ukuva mu ngo bakajya gushaka akazi ako ariko kose bakabasha guhangana bashyize imbere iterambere ry’Imiryango yabo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →