• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi-Nyamiyaga: Bagwiriwe n’ikirombe bacukura amabuye umwe arapfa

Umwanditsi
August 30, 2023

Ikirombe gicukurwamo amabuye yubakishwa giherereye mu Mudugudu wa Kabahazi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi cyagwiriye abantu batatu, umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka. Nyiri kirombe ati“ Ubucukuzi bwari bwanditse kuri Madamu Njyewe ndi Umupasiteri”.

Dusenge Didier, Umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga akaba ari nawe wasigariyeho Gitifu uri mu kiruhuko, yahamirije intyoza.com ko amakuru y’iki kirombe cyagwiriye amacukuzi ari ukuri, ko babiri bakomeretse undi agahita apfa.

Avuga ko iki kirombe cyagwiriye abantu batatu kuri uyu wa 28 Kanama 2023, umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka, ariko bahita bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho. Nyakwigendera yitwa Niyonshuti Jean Baptiste w’imyaka 38 y’amavuko. Babiri bakomeretse ni; Niyokwizerwa Eric na Kamirinda Alphonse.

Rudasingwa Pierre Celestin, avuga ko ikirombe ari icye ariko Kampuni ikora ubu bucukuzi ikaba yanditse ku mugore we witwa Gakwanzire Godelive. Akomeza avuga ko ubucukuzi butamwanditse, bwanditse ku mugore we ariwe ubukora kugira ngo bimufashe gutunga umuryango mu gihe we ari Pasiteri.

Yagize ati“ Ubwo bucukuzi ntabwo bwari bwanditse kuri njye, bwari bwanditse kuri Madamu, njyewe ndi Umupasiteri. Niwe wari wiyakiye ako gakampani agira ngo agakoreremo kamufashe gutunga umuryango”.

Rudasingwa, akomeza avuga ko bari bafite ibyangombwa byo gucukura( intyoza itarabonera ibihamya). Avuga kandi ko ku kijyanye n’ubwishingizi ku bakozi bakoreshaga ntabwo, ariko ko umuryango w’uwitabye Imana bagerageza kuwufasha bagendeye ku bisanzwe bikorwa bijyanye n’ubwishingizi kubanyabirombe,.

Avuga ko ubusanzwe Ubwishingizi buhabwa Abanyabirombe bwishyura umuntu hagati y’ibihumbi 500 na Miliyoni imwe by’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubwishingizi umunyakirombe yafashe, ko rero nawe azafata agenwa akayaha umuryango batiriwe bajya mu nkiko. Avuga kandi ko ari nawe wafashije mu kujyana no kuzana Nyakwigendera kwa muganga, akanafasha mu kumushyingura kuri uyu wa Kabiri kandi akanakira abamuherekeje( Gukaraba).

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu Pasiteri kuri uyu wa Kabiri yitabye urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, Sitasiyo ya Mugina ari nayo ishinzwe Nyamiyaga. Ubwo twandikaga iyi nkuru kandi, amakuru ahari tutarabonera gihamya nyuma yo kuvugana n’umunyamakuru wa intyoza ni uko yaba yafashwe arafungwa. Twagerageje kongera ku muhamagara kenshi kuri terefone ye ngendanwa nti byakunda.

Gufungwa k’umuntu ufite ikirombe cyaba icy’amabuye asanzwe cyangwa se igicukurwamo amabuye y’agaciro si ikintu kidasanzwe kuko kenshi nyirikirombe cyaguyemo umuntu arafungwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga ntabwo buzi neza niba koko hari ibyangombwa by’ubucukuzi bihari kuko babimusabye ntabashe kubigaragaza. Ibyo yagaragarije ubuyobozi bw’umurenge ni icyangombwa cyandikisha Kampuni muri RDB ndetse n’igishushanyo kigaragaza ubuso bw’aho akorera ubucukuzi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga