• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Perezida Kagame abona Politiki ya Amerika ku Rwanda n’Akarere nk’Uburyarya-Umunyamakuru

Umwanditsi
September 5, 2023

Perezida Paul Kagame abona politike n’umubano wa Amerika ku karere no k’u Rwanda nk’uburyarya no gushaka inyungu zayo gusa. Ibi, byatangajwe n’umunyamakuru uvuga ko baganiriye mu cyumweru gishize mu kiganiro n’abandi banyamakuru batumiwe na Leta y’u Rwanda.

Steve Clemons w’ikinyamakuru Semafor cyo muri Amerika avuga ko yabwiwe na Perezida Kagame ko mu makimbirane hagati ya DR Congo n’u Rwanda, Amerika ijya ku ruhande rwa Congo kubera inyungu ihafite.

Uyu munyamakuru asubiramo Perezida Kagame agira ati: “Kugira ngo bidatuma Congo ijya ku Bushinwa ugomba kuyibwira ibintu byiza. Ntibigomba kuba ari ukuri. Ntibigomba kuba atari byo”.

Steve nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko Perezida Kagame atekereza ko Amerika ikorana n’u Rwanda nk’ikintu “gitekerezwaho nyuma”.

Avuga kandi ko Perezida Kagame yabwiye aba banyamakuru ko Brig-Gen Andrew Nyamvumba aheruka gufatirwa ibihano na Amerika mu kutarakaza DRCongo kuko ishobora guhindukira ikajya ku Bushinwa kure ya Amerika mu guhatanira amabuye y’agaciro y’imbonekarimwe ya Congo.

Yongeraho kandi ko no mu kibazo cya Gabon na Niger, Abanyamerika n’Abafaransa ngo bahangayikishijwe kurushaho no kumenya niba amabuye y’agaciro bakeneyeyo azakomeza kubageraho, ko mu by’ukuri batitaye ku mibereho myiza y’abatuye ibyo bihugu.

Amerika ifata Leta y’u Rwanda nk’ihonyora uburenganzira bwa muntu, ibyo Perezida Kagame muri icyo kiganiro yavuze ko “ari nka byendagusetsa”, nk’uko uwo munyamakuru abivuga mu nyandiko ye.

Leta ya Washington kandi ishinja iya Kigali gufasha inyeshyamba za M23 muri DR Congo, ibyo Kigali yakomeje guhakana ko ntaho ihuriye n’uwo mutwe.

Umubano w’u Rwanda na Amerika mu gihe gishize wajemo igitotsi kurushaho ubwo Kigali yafataga, mu buryo butavugwaho rumwe, igafunga Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

Ku gitutu cya Amerika n’umuhate wa Qatar, u Rwanda rwemeye kurekura Rusesabagina atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe ahita asubira muri Amerika kubana n’umuryango we.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga