Kamonyi: Meya Dr Nahayo yaburiye abayobora ibigo by’amashuri bifite amatsinda yavamo amacakubiri

Mu nama y’uburezi yateranye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yongeye kuburira abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere abereye umuyobozi ko bakwiye kuzibukira ibikorwa byose biganisha ku gucamo abantu ibice bikurura amacakubiri. Yabibukije ko ibyo bivamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Dr Nahayo, yagize ati” Ntabwo dukwiye gukomeza kwicamo ibice. Dukwiye kwirinda ibikorwa byose bikurura abantu kuba mu macakubiri kuko twebwe nk’abanyarwanda ntabwo dukwiye gusubira mu bihe twanyuzemo byaranzwe n’amacakubiri yatumye habaho Jenoside kubera kwibona mu ndorerwamo z’amoko. Mukwiye kwibuka ko amategeko abihana, ntabwo dukeneye abantu bakwiye kuba urugero rwiza ahubwo ntibabikozwe bakaba abashinga udutsiko“.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Akomeza avuga ko agatsiko kiswe” Kabashengure” kabarizwa mu ishuri ribanza rya Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ko ibibazo bihagaragara byatuma ubumwe bw’abanyarwanda busenyuka bigomba gucungirwa hafi ahari imbaraga nkeya hakitabwaho.

Soma hano iby’agatsiko kiswe” KABASHENGURE“.Kamonyi: Agatsiko kiswe “KABASHENGURE” kazamuye amacakubiri mu kigo cy’ishuri

Yagize ati” Iri tsinda n’andi matsinda yose yashingwa n’abantu agamije kwangiza imikorere n’imibanire y’abantu mu ishuri ribanza rya Gitare twarabaganirije tubibutsa ko bafite inshingano zo kwigisha n’aho ibindi ntabyo batumwe na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ubundi buyobozi bubareberera. Bakwiye gusenyera umugozi umwe“.

Meya Dr Nahayo, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye Igihugu cyubakiyeho kandi nabo bagomba gushyira hamwe, bityo ko abayobozi nabo bakwiye kwitondera ikintu cyose cyatuma ibigo bayoboye byabaganisha mu matiku, ireme ry’uburezi bakeneweho rikazahara.

Ibigo byagaragayemo amacakubiri no kutumvikana byahawe umukoro

Meya Dr Nahayo, yibukije abayobozi b’Ibigo by’amashuri kurangwa n’imicungire myiza y’umutungo ndetse n’abakozi kuko iyo bidakozwe neza usanga ariho Abakozi n’Abarezi bahera bakora ibisa nk’amatsinda. Yongeraho ko ibibazo abantu bagirana byo bigira uko bicungwa nuko bikemurwa.

Aha, Gitifu w’Akarere yaganiraga n’abitabiriye inama.

Yagize ati” Ntabwo imigirire yose icamo abantu ibice yakwihanganirwa, ahubwo rimwe na rimwe mupfa inyungu runaka. Muyobozi, cunga neza umutungo n’abakozi bawe kuko izi nyungu nizo zituma habaho gukora ibisa n’amatsinda buri wese akagira aho abarizwa bitewe n’inyungu akeneye, kandi niba havutse impaka zikemure uraramye bizaguha icyizere cy’uko ugana aheza”.

Yavuze ku bibazo byagaragaye mu barimu n’umuyobozi ku Ishuri ribanza rya Kivumu, Umurenge wa Mugina, avuga ko byasuzumwe ndetse bigikurikiranwa hagamijwe kureba ibyavuzwe k’umuyobozi w’ikigo wavuzwe n’abo ayobora ko atanga serivisi mbi ku barimu, ababyeyi n’abanyeshuri. Ahamya ko ibyo byose bigisuzumwa kandi ko yizeye ko hazaboneka umusaruro mwiza wo gukomeza gukorera hamwe no kuzamura ireme ry’Uburezi.

Soma hano inkuru irambuye ku ruhuri rw’ibibazo biri mu rwandiko Abarimu bandikiye umuyobozi rya “KIVUMU” bakanamenyesha izindi nzego.Kamonyi-Mugina: Ishyamba si ryeru hagati y’Abarimu n’umuyobozi w’Ikigo cya GS Kivumu

Ku kibazo cy’Itsinda rya ” Kabashengure”

Meya Dr Nahayo, avuga ko iby’itsinda ryiyise “Kabashengure” ryagaragaye mu ishuri ribanza rya Gitare ryaganirijwe kandi abarivugwamo bibukijwe ko imitekerereze n’imikorere bafite ntaho yaganisha ikigo.

Mu bitabiriye inama harimo na bamwe mu bayobozi b’Imirenge babashije kuboneka.

Akomeza ashimangira ko kuri iki kibazo hafashwe imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa, abantu bakabana bumvikanye basenyera umugozi umwe basigasira ubumwe bw’abatuye Igihugu bahereye kubo barikumwe.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu batashatse ko hagaragazwa amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo bavuga ko iyo bahuye n’ibibazo bakabimenyesha ababakuriye usanga bababwira ko bazaza kubikurikira ariko bikarinda biturika bikajya hanze kandi ngo akarenze umunwa karushya ihamagara.

Umwe muri bo ku byo ahurizaho na bagenzi be, avuga ko haba igihe ikibazo kigaragara ukivuze, ukigaragaje akabonwa nk’ushaka kuzamura amacakubiri, akitwa injajwa hakaremwa abamurwanya, agahabwa akato….Ati” Iyo ku ishuri hari ikibazo kikagaragazwa bakwita injajwa kuko bakugira nk’aho ushaka kwambura bamwe imbehe barimo kuriraho ukarebwa nabi ukaba wanahabwa akato“.

Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’Ishuri yemera ko amakosa ku mpande zose ashoboka ariko kandi agatunga urutoki inzego zibakuriye kutagira icyo bitaho. Ati” Nibyo natwe twakora amakosa cyangwa abo tuyobora bakaba barema udutsiko wabavuga bakakugira igitaramo ko urimo gushaka kubikiza, ariko inzego zidukuriye ziradutererana bityo rero birasaba ko dukorana bya hafi ikibazo kibonetse kigahita gishakirwa igisubizo hakiri kare abantu bataraba abarakare”.

Mu makuru twabashije kumenyera aha hari hateraniye Abarimu n’abafite aho bahurira n’uburezi muri aka karere ka Kamonyi ni uko mu gihe cy’ikorwa ry’ibizamini bya Leta bishize, abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Kivumu, Umurenge wa Mugina hari ubwo abanyeshuri babiri bafatanyaga urupapuro rw’Ikizamini kandi barimo gukora ikizamini kimwe. Ibi kandi ntabwo ngo byasiganye nuko mu gihe abana bakoraga ikizamini bishwe n’inzara kubera kwimwa amafanguro. Aha hari uruhuri rw’ibibazo abarimu bashyize hanze bizamura umwuka utari mwiza mu kigo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →