• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Asaga Miliyoni 100 yagaruwe mu baturage n’ikigo cy’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro-RMB

Umwanditsi
October 1, 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko ikigo cy’Igihugu gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano-RMB umwaka ushize cyagaruye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 107 mu baturage. Ni mu rwego rwo gufasha no gusigasira iterambere ry’abaturage bivuye mu musaruro w’aho bakorera ubu bucukuzi.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bashimira ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi-RMB ku gutekereza ku kugira igice cy’umusaruro uva mu bucukuzi bagarura mu baturage, bagafashwa mu bikorwa by’iterambere ry’ahacukurwa amabuye.

Hamwe mu hakorerwa ubucukuzi. Kampani imwe mu zikora neza ubucukuzi ya GIMI Ltd ikorera mu murenge wa Kayenzi yasuwe n’intumwa za rubanda n’ubuyobozi bw’Akarere.

Yagize ati” Hari gahunda nziza ikigo RMB gifite, mu musaruro uva mu mabuye y’agaciro bakagira igice bagarura kiza gufasha abaturage aho batuye, cyane cyane ahacukurwa aya mabuye y’agaciro. Umwaka ushize batugeneye Miliyoni 107 zigomba gukoreshwa aho amabuye y’agaciro acukurwa”.

Akomeza ati“ Twararebye mu bice bitandukanye mu Mirenge itandukanye, dusanga Umurenge wa Ngamba ucukurwamo amabuye y’agaciro nawo kandi ho nta muriro w’Amashanyarazi wari uhari. Rero twakoranye na REG badukorera uwo mushinga. Umuyoboro warubatswe ariko kubera ko agaciro w’uwo mushinga karutaga Miliyoni 107, n’uyu mwaka RMB yarongeye itugenera izindi Miliyoni 107 nazo zizakomeza kugenda kuri uwo mushinga kugira ngo tubashe kwishyurana na REG.

Indani, aho binjirira bajya gushaka amabuye y’agaciro mu butaka.

Agira kandi ati “Ni igikorwa cyiza cyanashimishije abaturage. Ni na gahunda nziza ituma umuturage utuye hano atabona ubucukuzi nk’ikibazo ahubwo abubona nk’igisubizo, cyane ko ahabona akazi agakoramo ariko bikongera noneho akabona n’ibikorwa remezo bituruka kuri ya mabuye y’agaciro, kuri wa musaruro. Ni igikorwa cyiza dushimira Leta yacu kuko umusaruro ubonetse urashyira ukagera no ku muturage uri hariya utabasha no kuba yabyinjiramo umunsi ku munsi”.

Niyongira Uzziel, asaba abari mu bucukuzi kimwe n’abashoramari bafite gushora imari yabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere ko bakongera ishoramari bakava mu bucukuzi bwa Gakondo bakinjira mu bucukuzi bukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugira ngo umusaruro utakara ube mukeya uwo babona wiyongere.

Iryo taka bariguhaye wakira. Si itaka risanzwe kuko ryuzuye amabuye y’agaciro.

Akarere ka Kamonyi kugeza ubu gafite Kampani 15 zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mu buryo bwemewe kuko zahawe ibyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu kibufite mu nshingano-RMB. Gusa na none haracyari henshi hacukurwa ariko hatagura ibyangombwa ari naho kenshi havuka ibibazo mu gihe abahagiye bahuye n’impanuka kuko usanga ntawe habazwa, n’uhakorera ukamubura kuko nta byangombwa yahaherewe. Ubuyobozi buvuga ko bukiganira na RMB kugira ngo itange ibyangombwa bityo ahacukurwa hose hagire uhabazwa ndetse byorohe kugenzura no kumenya ubazwa ibikorwa bitandukanye haba ku bacukura n’ibicukurwa.

Abayobozi basuye GIMI( Gisizi Mining) Company Ltd.
Abakora mu bucukuzi. Uhageze utabizi wagira ngo ni itaka risanzwe barimo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga