• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kutagira ubushakashatsi bw’ahacukurwa amabuye y’agaciro ni imbogamizi kubabukora- Mujawase Ernestine

Umwanditsi
October 2, 2023

Enjenyeri( Engineer) Mujawase Ernestine, Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Gisizi Mining Company Ltd (GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi avuga ko kutagira ubushakashatsi bugenderwaho ku hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bibangamiye ababukora. Ahamya ko zimwe mu ngaruka ari ukutamenya neza ingano y’amabuye ari mu butaka no kuba ucukura abikora byo gushakisha atazi inzira nyakuri ashakiramo ayo mabuye y’agaciro.

Mu kiganiro yahaye intyoza.com ubwo GIMI( Gisizi mining Company Ltd) basurwaga n’itsinda ry’intumwa za Rubanda hamwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo Akarere, Polisi ndetse n’abakozi b’ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB, yagaragaje ko kutagera ku musaruro ukwiye, kutamenya ingano iri mu butaka bashakiramo amabuye ari imbogamizi iterwa no kuba nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ngo babe aribwo bagenderaho.

Aha, Mujawase Ernestine yasobanuriraga abayobozi uko muri GIMI Ltd bakora ubucukuzi, uko indani iba imeze n’ibindi.

Yagize ati“ Imbogamizi duhura nazo mu bucukuzi, harimo ikijyanye n’ubushakashatsi ndetse n’ishoramari ridahagije. Imbogamizi ya mbere duhura nayo kubera ubushakashatsi butimbitse, ni ukuba ibyo ducukura tutamenya ingano yabyo, ikindi ahantu tugiye gucukura ntabwo umenya neza icyerekezo cy’ifiro(agace karimo amabuye) cyangwa se ngo umenye ingano yayo bibe byagufasha kumenya neza uko utwara indani yawe”.

Akomeza ati“ Dutangira turimo dushakashaka kuko nta makuru tuba dufite, ariko nyine nyuma tukaza kumenya amakuru tuyigezeho neza(ifiro cg amabuye). Tubaye dufite neza amakuru ajyanye n’ubushakashatsi byajya bitworohera mu bucukuzi bwacu”. Akomeza ashimangira ko muri uko kutagira amakuru y’ubushakashatsi, bituma hari ubwo batangira bacukura ariko bakaba basubira inyuma kuko basanze aho bari bakurikiye bibeshye.

Aha ubona si mu nzu. Ni indani, aho binjirira bagiye gushakisha amabuye y’agaciro mu nda y’Isi.

Enjenyeri(Engineer) Mujawase Ernestine, avuga ko muri Kampani akorera bagerageza ibishoboka mu kwirwanaho bashakisha uko bakora ubucukuzi neza, bakabona umusaruro nubwo ibitakara ari byinshi kubera ibikoresho ndetse n’ishoramari ritaragera ku rwego rujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Avuga kandi ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora, bagerageza ku bukora mu buryo bujyanye n’igihe, bubahiriza ibisabwa ari nako bagerageza kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Gisizi mining Company Ltd (GIMI), ni imwe muri Kampani 15 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Karere ka Kamonyi mu buryo bwemewe kuko bafite ibyangombwa bahabwa bibemerera gukora ubu bucukuzi. Ni na bamwe kandi ugeze aho bakorera ubu bucukuzi ubona ko hari imikorere inoze mu buryo bwo gutunganya aho bakorera ugereranije na benshi bahuje umwuga ku butaka bwa Kamonyi. Gusa na none hari bimwe bigaragara nk’ibikiri inzitizi ku bucukuzi n’ababukora tuzagarukaho bijyanye n’ibikwiye kunozwa.

Umukozi wa RMB ahagararanye n’intumwa ya Rubanda ku indani, amusobanurira.
Uzziel Niyongira/Ubuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ari kumwe n’umukozi wa RMB binjira indani.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga