Kamonyi-Rukoma: Umukecuru w’imyaka 69 yishwe, DASSO ategwa n’amabandi aramukomeretsa

Mukarusi Rozariya, ku myaka 69 y’amavuko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Muri iri joro kandi, DASSO muri aka kagari ka Remera yatezwe n’amabandi yari yitwaje imipanga hafi y’ahazwi nko mu kiryamo cy’Inzovu asiga amukomerekeje ku biganza byombi( ubu arapfutse).

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage akanemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, ahamya ko uyu mukecuru utari warashatse, wibanaga wenyine yasanzwe mu nzu yapfuye.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko uyu mukecuru basanze yanigishijwe igitenge. Avuga kandi ko ayo makuru nk’ubuyobozi bayamenye biturutse ku mugabo wajyaga ajya gukama inka y’uwo mukecuru.

Akomeza avuga ko ubwo uwo mugabo yahageraga(ku mukecuru) muri iki gitondo ahagana ku I saa kumi n’ebyiri n’igice, yasanze urugi rurangaye, yinjiye asanga umukecuru yapfuye ahita yihutira gutabaza no gutanga amakuru.

Mu yandi makuru agera ku intyoza.com, ni avuga ko uyu mukecuru utarigeze umugabo yari aherutse kugurisha inka, bigakekwa ko iyo yaba imwe mu mpamvu yishwe n’abo bashakaga amafaranga dore ko no mu nzu harimo ibyashoboraga gutwarwa birimo n’inka ariko ngo nta byo batwaye.

Nyuma y’iyi nkuru mbi y’iyicwa ry’uyu mukecuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’inzego z’umutekano bageze ahiciwe uyu mukecuru, baganira n’abaturage ndetse barabahumuriza, ariko kandi babasaba no kuba buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano w’aho batuye.

Gitifu Mandera Innocent, avuga kandi ko mu byo basabye abaturage bindi birimo kutirara, kwibuka ko aho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye hatari hakwiye kumvikana ibikorwa nk’ibi bibi by’ubwicanyi. Basabwe kandi kurara amarondo, bibutswa ko umutekano wa mbere ureba buri muturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge, Inzego z’Umutekano n’abaturage bazindukiye mu nama.

Andi makuru aturuka mu baturage, avuga ko hari bamwe mu bakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi, ko ndetse bamwe mu bo bakeka ngo nta wagaragaye muri iyi nama ya mugitondo yahuje abaturage, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’inzego z’umutekano.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →