• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Ruhango: Basabwe kurinda abahohotewe no kwirinda gukingira ikibaba abakora ihohoterwa

Umwanditsi
October 21, 2023

Nyuma y’Ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bamwe mu bakuru b’Imidugudu yo mu mirenge ya Byimana na Mwendo, biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu kurinda abahohoterwa, abasambanywa ku ngufu, ko kandi bazita ku bungabunga ibimenyetso. Bahamya kandi ko batazihanganira abazafatirwa mu cyaha cyo guhohotera abana, abagore n’abakobwa.

Abakuru b’Imidugudu, ibi babigarutseho mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB bwabaye kuri uyu wa 17 Ukwankira 2023, bwibanze ku kwigisha abari mu nzego z’ibanze uruhare rwabo mu guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mukankiko Marie Louise avuga ko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Byimana bakunze kugira uruhare mu guhisha ibibazo bibangamiye imiryango. Ati” Iwacu dukunda kubona bamwe mu bayobozi b’imidugudu bagenda gacye mu kugaragaza ibibazo bibangamiye abaturage kubera ko hari igihe baba basangira inzoga n’ababa bafite uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagabo cyangwa abagore mu miryango yabo“.

Murengezi Jean de la Croix avuga ko bidakwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bamureba bagaceceka. Ahamya ko amahugurwa bahawe ari ingenzi. Yagize ati” Ntabwo bikwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bareba bagaceceka. Turahuguwe, tubonye ubumenyi bwo kudufasha kuko hari n’igihe tutabikurikiranaga ahubwo tukamenyesha gusa“.

Umuyobozi Ushinzwe ububiko by’inyandiko ndetse n’iyandikwa ry’ibirego muri RIB, Njangwe Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko babikoze neza bajya barokora benshi mu bashobora gukorerwa ihohoterwa cyangwa abajya bariregwa batarikoze.

Akomeza avuga ko ari uwakoze icyaha cyangwa uwagikorewe bose bafite amategeko abagenga kandi aya mategeko agomba gushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko inzego z’ibanze arizo zikunda guhura n’ibibazo mbere y’uko bibageraho. Ashimira RIB yabafashije ikabahugura bakaba bagiye kumenya uko barinda abahohotewe ndetse bakanabarindira ibimenyetso, bakaba kandi banamenye uko babakorera raporo zitarimo amarangamutima.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti” Uruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana“.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga