Kamonyi-COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA: Mugenzi Ignace yaciriye umuvuno umusimbuye, amwereka ko ikibuga giharuye

Mugenzi Ignace wari umaze imyaka 6 ayobora Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yasimbuwe ku buyobozi. Yasabye abamukoreye mu ngata kurushaho kubaka imiyoborere myiza mu banyamuryango, gukora cyane bakazamura umusaruro no kunoza ibyo bakora mu nyungu z’umunyamuryango kuko baje bafite aho bahera.

Mu nama y’Inteko rusange y’Abanyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 31 Ukwakira 2023, Komite icyuye igihe yashimiwe ibyo yagezeho inasabirwa ishimwe ariko kandi nayo iha inama n’impanuro Komite Nshya hagamijwe gusigasira ibyagezweho.

Ubuyobozi bucyuye igihe n’ububakoreye mu ngata.

Mugenzi Ignace, Umuyobozi ucyuye igihe avuga ko mu myaka 6 we na Komite bafatanije bageze kuri byinshi mu guteza imbere Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri.

Mu byo bishimira harimo; Kubaka no kunoza ubumwe n’ubufatanye mu banyamuryango, Kuzamura ingano y’umusaruro w’umuceli haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza, Kunoza icungamutungo, Kwigisha Abahinzi gukora cyane bashyize hamwe, Gukorera ku gihe, Guhindura imibereho y’Abanyamuryango ikarushaho kuba myiza.

Ahamya ko ugeze aho umunyamuryango atuye ubona impinduka ziganisha aheza cyane, ko kandi n’umunyamuryango wagiraga umushinga wo kwiteza imbere ariko akaba nta bushobozi yafashwaga na Koperative akishingirwa muri Banki kugira ngo abone inguzanyo, akore yiteze imbere kuko iterambere rye ari inyungu kuri Koperative.

Avuga kandi ko Koperative yagerageje guha Abanyamuryango ibyo bakeneye byose hagamijwe kurushaho kunoza ubuhinzi bw’umuceli bakora no guhindura imibereho y’umunyamuryango ikarushaho kuba myiza.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye inama y’Inteko rusange.

Ashimangira ko mu myaka yabanje ingano y’umusaruro yari hasi ariko uyu munsi bishimira iterambere bagezeho mu kongera ingano haba mu bwinshi no mu bwiza, ari nabyo asaba Komite nshya gufatiraho ubudasubira inyuma kuko umuhanda uharuye.

Ati“ Ni bakomeza kugendera muri uwo mu rongo ntekereza bizakomeza kugenda neza kurusha aha ngaha kuko bafite icyo baheraho. Ikibuga kiraharuye kimeze neza, ibisigaye ni ukurushaho kubishyiramo imbaraga no kubinoza ariko cyane cyane no kubaka imiyoborere myiza”.

Akomeza ashimangira ko kubaka imiyoborere ari ingenzi cyane kuko“ iyo abo uyoboye batagufitiye icyizere cyangwa se imiyoborere ikaba itameze neza, byica iterambere ry’abanyamuryango kandi bigatuma n’ibyo bagakoze babona ko wowe nta cyerekezo ufite”. Asaba Komite Nshya gushyira imbaraga mu kubakira ku byiza basanze no kuzana udushya tugamije impinduka nziza haba muri Koperative no mu banyamuryango.

Perezida Ndahemuka John watorewe kuyobora Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri.

Ndahemuka John, yatorewe kuba Perezida wa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Avuga ko we na Komite baje gukomereza aho abo basimbuye bari bagereje ariko kandi bafite n’ingamba zo kurushaho guteza imbere abanyamuryango na Koperative.

Avuga ko imwe mu ngamba azanye ari ukwegera abahinzi bakaganira, bagashyira hamwe ibitekerezo bakanoza imikorere ibabashisha kurushaho gukora ubuhinzi bw’umwuga butuma umusaruro babonaga uba mwinshi kurusha.

Avuga kandi ko imibanire myiza n’abo asanze, baba abayobozi n’abanyamuryango muri rusange ari imwe mu ntwaro izamubashisha we na Komite kugera aheza bifuza. Kwegera Abanyamuryango, gukemura ibibazo bafite ngo ni kimwe mu byo ashyize imbere.

Ndahemuka, aje ku buyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yari asanzwe ari Umuyobozi wa Zone ihinga umuceri ya Rubyiro. Avuga ko kimwe mu bindi bibazo yabonaga aje guha umurongo ari; Gushaka imashini izajya ifasha mu gihe abahinzi batewe n’ibiza biva ku mvura nyinshi igwa igakukumura umucanga ukarengera imirima y’Umuceli.

Mu minsi mike, umuceri watewe uraba usarurwa. Kongera ubwinshi bw’umusaruro n’ubwiza biri mu ngamba za Komite nshya.

Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri, iherereye mu Mayaga mu  Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Ihuje abahinzi bakorera ubuhinzi bw’Umuceri mu kibaya cya Mukunguri. Bamwe muri aba bahinzi biganje mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ariko hakaba n’abari ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango.

Bimwe mu byakozwe bishimira ni; Kuba bafite imbuga z’ubwanikiro na Hangari zazo zigezweho, Abayobozi b’amatsinda bahawe inyoroshyarugendo z’amagare agera kuri 80, baguze Moto, Imodoka zitwara umusaruro, iguriro ry’inyongeramusaruro, imashini zigezweho zihura zikanagosora umuceri. Aba bahinzi, nka Koperative nibo bafite imigabane myinshi mu ruganda MRPIC Ltd rutunganya umuceri ku Mukunguri. Biahimira kandi kuba barasuye ku Mulindi w’Intwari aho bavuga ko bakuye imbaraga zibasunikira gukora cyane bashyize hamwe mu gushaka ibisubizo by’iterambere.

Bamwe mu banyamuryango mu nama y’inteko rusange.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →