• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi-Rugalika: Igihe cyose Umuryango ubanye nabi, nta mutekano, nta Terambere-Gitifu Nkurunziza

Umwanditsi
November 7, 2023

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi ari mu nteko y’Abaturage mu kagari ka Kigese yo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, yibukije abagize umuryango by’umwihariko abagabo n’abagore ko kubanirana nabi ari igihombo gikomeye ku muryango ndetse n’igihugu. Yababwiye ko bisiga umuryango mu bibazo by’ubukene n’amakimbirane, bigasiga nta terambere.

Gitifu Nkurunziza, avuga ko kubana neza no kubaka ahazaza heza h’umuryango biri mu maboko n’ubushake bw’ababana. Ati“ Mwabigiramo uruhare mubishatse, tukagira umurnangp utekanye. Nibwo twakwizera no kugira Igihugu gitekanye, nibwo twakwizera n’uko tuzagira abana beza tujyana mu mashuri bakiga”.

Akomeza avuga ko igihe cyose Imiryango ikibanye nabi; Nta mutekano, Nta Musaruro ndetse nta n’uburere bw’abana buzabaho kuko umugore wahukanye, umugabo wakubise umugore umwana areba, ayo makimbirane bahoramo bitatuma umuryango mwiza ubaho ngo umwana awukuriremo yisanzuye kandi awuboneramo ibikwiye bimutegurira kuzaba ukenewe wagira umumaro ku hazaza he n’ah’Igihigu.

Muri iyi nteko y’abaturage, bibukijwe ko umuryango ubanye neza, ubasha gukora ukiteza imbere, ukubaka ahazaza hakomeye kandi ugatanga uburere bukwiye ku bana bawuvukamo, bikagira umusaruro mwiza kuribo ubwabo n’ahazaza h’Igihugu.

By’umwihariko, Abagabo n’abagore bibukijwe ko imibanire myiza ariyo yubaka urugo rugakomera. Basabwe kwirinda intonganya n’ihohotera iryo ari ryo ryose kuko rirema umuntu uwo atari we, bigasenya umuryango, bikangiza ahazaza kugera n’aho bamwe bibakururira mu gukora ibyaha bihanwa n’amategeko, hakaba n’abavutsanya ubuzima.

Abaturage bahawe umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo.

Abagize umuryango, basabwe gushyira imbere imbaraga zubaka, bagakora cyane bakiteza imbere, bakava mu bibatandukanya kuko nta nyungu n’imwe babikuramo uretse kubasenya.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga