Kamonyi-Rugalika: Igihe cyose Umuryango ubanye nabi, nta mutekano, nta Terambere-Gitifu Nkurunziza

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi ari mu nteko y’Abaturage mu kagari ka Kigese yo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, yibukije abagize umuryango by’umwihariko abagabo n’abagore ko kubanirana nabi ari igihombo gikomeye ku muryango ndetse n’igihugu. Yababwiye ko bisiga umuryango mu bibazo by’ubukene n’amakimbirane, bigasiga nta terambere.

Gitifu Nkurunziza, avuga ko kubana neza no kubaka ahazaza heza h’umuryango biri mu maboko n’ubushake bw’ababana. Ati“ Mwabigiramo uruhare mubishatse, tukagira umurnangp utekanye. Nibwo twakwizera no kugira Igihugu gitekanye, nibwo twakwizera n’uko tuzagira abana beza tujyana mu mashuri bakiga”.

Akomeza avuga ko igihe cyose Imiryango ikibanye nabi; Nta mutekano, Nta Musaruro ndetse nta n’uburere bw’abana buzabaho kuko umugore wahukanye, umugabo wakubise umugore umwana areba, ayo makimbirane bahoramo bitatuma umuryango mwiza ubaho ngo umwana awukuriremo yisanzuye kandi awuboneramo ibikwiye bimutegurira kuzaba ukenewe wagira umumaro ku hazaza he n’ah’Igihigu.

Muri iyi nteko y’abaturage, bibukijwe ko umuryango ubanye neza, ubasha gukora ukiteza imbere, ukubaka ahazaza hakomeye kandi ugatanga uburere bukwiye ku bana bawuvukamo, bikagira umusaruro mwiza kuribo ubwabo n’ahazaza h’Igihugu.

By’umwihariko, Abagabo n’abagore bibukijwe ko imibanire myiza ariyo yubaka urugo rugakomera. Basabwe kwirinda intonganya n’ihohotera iryo ari ryo ryose kuko rirema umuntu uwo atari we, bigasenya umuryango, bikangiza ahazaza kugera n’aho bamwe bibakururira mu gukora ibyaha bihanwa n’amategeko, hakaba n’abavutsanya ubuzima.

Abaturage bahawe umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo.

Abagize umuryango, basabwe gushyira imbere imbaraga zubaka, bagakora cyane bakiteza imbere, bakava mu bibatandukanya kuko nta nyungu n’imwe babikuramo uretse kubasenya.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →