• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/11/25
Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws
28/11/25
Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y’itangira ry’Amashuri byica Igenamigambi ry’Ababyeyi
28/11/25
Ruhango/Ntongwe: Umuvunyi Mukuru yasabye ko Inteko z’Abaturage zibyazwa Umusaruro mu kubakemurira ibibazo
28/11/25
Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage

Kamonyi: Abishyuza Akarere asaga Miliyoni 90 bashoye mu mashuri amaso yaheze mu kirere

Umwanditsi
November 22, 2023

Imyaka igiye kuba itatu Akarere ka Kamonyi katarishyura bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri, imyaka igiye kwihirika ari itatu. Bahora basaba ubuyobozi kubishyura ariko bukabasaba kwihangana igihe kitazwi.

Bamwe muri aba ba Rwiyemezamirimo, babwiye intyoza.com ko Akarere ka Kamonyi kabahemukiye kuko bubaka ibyo byumba by’amashuri bashoraga amafaranga yabo bwite andi ari amaguzanyo mu ma Banki, aho bari baziko bazishyurwa none imyaka igiye kuba itatu, bamwe Banki zibariho abandi imishinga yabo yarapfuye, ibibazo ni uruhuri.

Ibyumba by’amashuri byubatswe mu mirenge itandukanye igize aka Karere ka Kamonyi, imirenge mike( itarenga ine muri 12) niyo yamaze gukemura ibibazo na ba Rwiyemezamirimo bayubatsemo ibyumba by’amashuri. Abandi bakomeje kwibaza icyo bazira, bibaza impamvu Akarere kirenza umwaka undi ugataha batishyurwa kandi kazi ko hari abagakoreye bashoye ayabo n’amaguzanyo katarishyura.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo cyo kuba hari ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri batarishyurwa akizi. Avuga ko hari ibirimo gukorwa mu gushaka igisubizo nubwo nta gihe nyacyo atanga kigaragaza icyizere ku kwishyura.

Avuga ku mpamvu zo gutinda kwishyura, yagize ati“ Habayeho kubanza kumenya abafitiwe imyenda, ariko harimo gushakishwa uburyo bazishyurwa. Ntabwo nababwira ngo ni ejo cyangwa ni ejobundi ariko abafitiwe ibirarane bose barazwi ku buryo turimo gushaka ubushobozi bwo ku gira ngo bajye bishyurwa”.

Akomeza asaba aba ba Rwiyemezamirimo kuba bihanganye( igihe kitazwi) hagashakwa ubushobozi. Avuga kandi ko kimwe mu byateye uku gutinda kwishyurwa ari impamvu ya bamwe ngo bagiye bakora ibintu mu buryo budasobanutse neza.

Mu gihe Meya Dr Nahayo Sylvere yemera ko Akarere karimo gushaka ibisubizo nubwo nta gihe cy’icyizere atanga byaba byakozwe, avuga ko akababaro k’aba ba Rwiyemezamirimo kumvikana ariko ko nta kindi uretse kwihangana bagategereza. Ati“ Mu by’ukuri ikibazo cyabo kirumvikana nk’uko babivuga, kuba batarishyuwe…,ariko bihangane turimo gushaka igisubizo cyihuse kandi kirambye gituma babasha kwishyurwa”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5924 Posts

Politiki

4173 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1038 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga