• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-ESB: Musenyeri Ntivuguruzwa yatangije umwaka w’amashuri 2023-2024 asigira umukoro abanyeshuri

Umwanditsi
November 24, 2023

Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 yasuye ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta-ESB Kamonyi. Yatangije umwaka w’amashuri 2023-2024, haba igitambo cya Misa, aha umukoro abanyeshuri wo; Guharanira kuba Abanyabwenge, kuba Abanyesuku, kugira Ubutungane n’izindi ndangagaciro zikwiye uwarezwe neza. Yasabye Abarimu kurushaho kwita ku ireme ry’uburezi kuko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ari “Umuhamagaro” kuruta kubibona nk’akazi gasanzwe.

Agabira na intyoza.com, Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar yavuze ko ubutumwa yazaniye abana ari ubutumwa bubasaba kuba Abana bumva, bakumva ijwi ry’Imana rivugira mu mutima nama wabo, bakumva Imana mu ijambo ryayo, bakumvira mu burere Nyoboka Mana bahabwa, bakumva ababarera kandi bikajyana no kumvira.

Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar aganiriza Abana, Abarezi, Abanyeshuri na bamwe mu babyeyi bari bahari.

Akomeza avuga ko kumva bitagomba kuba ko ibyinjiye mu gutwi bisohokera mu kundi. Ati“ Kumvira ni ukwakira ibyo Imana Ikubwiye, icyo abarezi bakubwiye, icyo uvana mu byo bakwigisha, mu buhanga n’ubumenyi uhabwa. Si ukwasama gusa ngo wakire umire kuko no kurya bisaba guhekenya ukanjakanja. Umwana wumvira ni ugira uruhare mu burere bwe, ibyo ahawe akabyakira, akabyuza, akabikanjakanja, akabihekenya kugira ngo bimutunge kandi bimufashe gukura. Ni wa mwana basiga nawe akinogereza. Ni bakire uburere babaha, bumve bumvire”.

Nyiricyubahiro Musenyeri, avuga kandi ko icyo aba bana b’abanyeshuri bifurizwa ari uko uburere n’ubumenyi bahabwa babwumva bakabugira ubwabo, bakabuvanamo ikintu kibafasha gukura mu bwenge, mu bwitonzi, mu bumenyi, mu kubana n’Imana, kubana na bagenzi babo kandi bitegura n’ejo hazaza.

Bamwe mu banyeshuri bari mu Kiliziya mu Misa.

Agira kandi ati“ Buriya ntabwo umwana yiga ahagaze muri iki gihe turimo gusa, ibyo yiga biba birimo kumutegurira ejo hazaza he, h’umuryango, h’Igihugu, ejo hazaza ha Kiliziya ariko ahera kuri we ubwe. Umwana utubaka ubuzima bwe ngo buhame, buhagarare neza bushinge imizi ntabwo yashobora no kubaka abandi”.

Yasabye kandi aba banyeshuri kugira; Ubwenge n’Ubuhanga kuko aricyo cyabazanye kandi kizabafasha. Abasaba guhagarara neza batajarajara, bakaba abana bafite icyerekezo. Yabasabye kuba abana bagira Isuku imbere n’inyuma, mu myumvire n’imitekerereze, mu myambarire, aho agenda n’aho aba, abasaba kugira muri bo Ubutungane, bagatunganira Imana n’abantu mu byo bavuga n’ibyo bakora.

Mu Kiliziya.

Urugendo nk’uru mu kigo cy’ishuri, Nyiricyubahiro Musenyeri avuga ko ari ibisanzwe muri Diyoseze ya Kabgayi byaba mu mashuri ya Kiliziya Gatolika yigenga ho 100%, yaba se ayo ifatanya na Leta ndetse n’ayo ifatanya n’Ababyeyi.

Avuga kandi ko nubwo ari umurongo wa Diyoseze, ariko kandi ngo ni n’umurongo we bwite wihariye afite nk’Umwepisikopi kuko ari imwe mu ngingo 7 yatangaje agomba kubakiraho mu iyogezabutumwa muri Diyoseze ya Kabgayi yashinzwe.

Ahamya ko ashyize imbere guha imbaraga Uburere n’Uburezi mu bana ndetse no mu rubyiruko muri rusange, aho kuri we ari gushyira mu bikorwa icyo yifuje. Ahamya ko agomba gushyira imbaraga mu kuba hafi abarezi n’abana barererwa muri aya mashuri.

Aha byari mu gitambo cya Misa.

Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, avuga ko Uburere n’Uburezi ari inshingano z’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika. Iyamamaza butumwa, kwamamaza Ijambo ry’Imana, Ivanjiri, kwamamaza Yezu Kilisito bikaba biri mu mutima w’ubwo butumwa butanga Uburere n’Uburezi. Ahamya ko ibyo Kiliziya Gatolika ikora nta shimwe ridasanzwe iharanira, ahubwo ni ukurangiza ubutumwa bwayo.

Rimwe mu mabanga yihariye abashisha ibigo by’amashuri ya Kiliziya Gatolika kwitwara neza mu burere n’Uburezi ni; Ukwitanga, gutanga umutima, urukundo ndetse n’ubushobozi ariko ikirenze ibyo bikaba “Umuhamagaro” kurusha kumva ko ari akazi gusa. Akomeza avuga ko iteka iyo hari ikigezweho aribwo urugendo ruba rugiye gukomeza kuko imbere haba hahari kandi hari ibyo hagusaba ngo ukomeze.

Basohotse mu Kiliziya. Padiri Majyambere /umuyobozi wa ESB imbere.
Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, asohotse mu Kiliziya.
Bageze ahabereye ibirori nyuma y’igitambo cya Misa, ibirori byo kwishimira itangizwa ry’umwaka w’amashuri.
Itorero ry’abanyeshuri ryasusurukije abashyitsi.

Abanyeshuri biyeretse abashyitsi mu buryo bw’imyambarire butandukanye.

Abanyeshuri bahagarariye abandi bashimiye Musenyeri, bamuha impano.
Padiri Majyambere Jean d’Amour yashimiye Musenyeri, yizeza gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho no gukomeza kubaka ahazaza h’ikigo, Abakirererwamo n’abarezi.
Padiri na Musenyeri.
Uwiringira Marie Josee/Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yashimiye Musenyeri ku bw’iri shuri, yizeza ubufatanye mu kurushaho kubaka ibyiza n’ahazaza mu burezi bw’iki Kigo kigakomeza Kwesa Imihigo.

 

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga