• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Siporo iraduhuza ikatugira umwe, ikatwubakamo ishyaka ryo gukunda Iguhugu-Butare  Leonard

Umwanditsi
December 2, 2023

Itsinda ry’abagabo bihurije mu cyo bise Ruyenzi Sporting Club, bakinnye umukino wa nyuma( Final), aho amakipe 2, A-B yahuriye ku gikombe bishyiriyeho, gitwarwa na Ekipe A itsinze ibitego 3-1. Kwishyira hamwe, gukorera hamwe, ishyaka ribaranga, bavuga ko arizo mbaraga zibashoboza kwiyubaka ubwabo n’ibikorwa bitandukanye byubaka Igihugu.

Uyu mukino w’Umupira w’amaguru, wahuje ikipe A-B za Ruyenzi Sporting Club watangiye ahagana ku i saa tatu n’iminota 40, usozwa ikipe A ariyo itwaye igikombe ku bitego 3 kuri 1 cya Ekipe B mu mikino yari imaze amezi2, aho bakinnye imikino 8 yose hamwe. Ekipe A itsinda imikino itatu, itsindwa umukino 1 banganya imikino ine.

Butare Leonard.

Butare Leonard, Kapiteni muri ikipe rusange( Ruyenzi Sporting Club) akaba ari nawe wari Kapiteni wa Ekipe A yatwaye igikombe yabwiye intyoza.com ko kwishyira hamwe bagahuzwa na Siporo ari imbaraga zibahuza, zikabashoboza byinshi byiza mu mibereho yabo ya buri munsi, bikabubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu.

Yagize ati“ Ikipe yacu yose igizwe n’abatuye ku Ruyenzi, harimo kandi n’abava Kigali ariko twese ikiduhuza ni “Urukundo, Ubumwe”. Bitwubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu“. Twabihurije hamwe no gusoza umwaka nubwo hakiri iminsi ngo tuwusoze”.

Ubwo abakinnyi ba A-B barimo basuhuzanya biteguye gucakirana mu kibuga.

Akomeza avuga ko ibikorwa bibahuriza muri Siporo mu buzima bwa buri munsi birushaho kububakamo “Ubumwe” kuko no mubuzima busanzwe Siporo ariyo usanga igaragaramo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye, itavangura.

Ati“ Tunabijyanishije na Gahunda ya Ndumunyarwanda, Ubumwe n’Ubwiyunge, Siporo niyo twongeye kubona ko yongera guhuza abantu nyuma y’amateka mabi twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta bantu uzabona bashinze Ekipe ya Siporo ngo bashyiraho ibisabwa(conditions) ngo ni ikiciro iki n’iki, ni ubwoko ubu n’ubu cyangwa ni abameze gutya na gutya, niho Siporo ibera nziza, ihuza abantu bose b’ingeri zose”.

Ikipe A.

Avuga kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bibahuza bifatiye kuri iyi Siporo byaba ibibahuza ubwabo ndetse n’ibyo bahuriramo mu gufasha Umunyarwanda muri rusange ku guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza, bijyanye n’icyerekezo cyiza cy’Igihugu.

Salam Patrick, Kapiteni wa Ekipe B, avuga ko kwisanga muri uru rubuga rumuhuza na bagenzi be muri Siporo ari inyungu ikomeye kuko uretse no kumwubaka mu buryo butandukanye, Siporo ifasha mu kubaka umubiri no kurwanya indwara zitandukanye.

Ekipe B.

Ashimira Akarere ka Kamonyi kuba karabashyiriyeho ikibuga cyiza kibafasha muri Siporo. Asaba buri wese kumva ko Siporo ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi, ko kandi kubana n’abandi mukagira ikibahuza ari iby’agaciro ku muntu ku giti cye n’Igihugu muri rusange.

Isomo rikomeye riva muri aba bakinnyi batabigize umwuga ni uko gukora Siporo bifasha umubiri kwiyubaka ukagira ubudahangarwa mu kurwanya indwara zitandukanye. Ifasha kubaka urukundo n’ubumwe, kungurana ibitekerezo byafasha buri umwe kwiteza imbere hamwe n’ubufatanye muri byinshi byubaka umuntu, Umuryango n’Igihugu. Bati” Kudakora Siporo ni Igihombo gikomeye mu buryo bwose”.

Ifoto rusange ya nyuma y’Igice cya Gatatu mu busitani bwa Honey in Honey Motel.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga